Ngarambe Francois yashimiye umuhungu we umaze umwaka arushinze
Amakuru

Ngarambe Francois yashimiye umuhungu we umaze umwaka arushinze

MUTETERAZINA SHIFAH

August 25, 2025

Umuhanzi uri mu banyabigwi mu muziki w’u Rwanda Ngarambe François yageneye umuhungu we Rwego n’umugore we Josine Mugabekazi ubutumwa bubashimira ku myitwarire yabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze bashyingiranye.

Ngarambe uzwi cyane mu biganiro n’amasomo y’imbonezamubano akunda gutanga yifashishije ubuhamya bw’umubano we n’umugore we Yvone Solage bombi bakunze guharanira ko ingo zabana neza kandi zuje urukundo.

Yifashishije imbuga nkoranyamabaga ze yasangije abamukurikira iforo y’umuhugu we Rwego n’umugore we bafotowe ku munsi w’ubukwe bwabo maze abagenera ubutumwa bwakoze benshi ku mutima.

Yanditse ati: “Bana bacu dukunda, Josine na Rwego, tubifurije isabukuru nziza y’umwaka mumaze muhanye isakaramentu ry’ugushyingiranwa. Kuva icyo gihe mwahindutse abaranga urukundo Imana yakunze abantu, urugo rwanyu ruba umusingi w’amajyambere y’Igihugu cyacu, ruba Kiliziya- remezo ndetse mwifungurira kubyara no kororoka.”

Akomeza ababwira igihe cyose bazubaha bakemera Imana ikabayobora izababa hafi ikabashoboza kubaka neza.

Ati: “Imana yabahamagariye kubaka urugo ni indahemuka, yasezeranye kubana namwe ngo ibashoboze kurangiza ubwo butumwa yabahaye, namwe murayishobokera. Maze mugira ibyishimo byo gukunda no gukundwa ndetse mubisakaza hose, mukomeze inzira mwatangiye kuko Imana ibabereye urumuri n’agakiza […] Turabakunda kandi turabasabira.”

Kuri ubu Ngarambe Rwego akaba imfura ya Ngarambe François Xavier, ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo kuva mu Ukuboza 2024, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma.

Rwego Ngarambe na Josine Mugabekazi bashyingiranywe muri Kanama 2024, kuva ubwo we n’umugabo we batangira urugendo rwo guhirwa.

Rwego Ngarambe amaze umwaka ashyingiranywe na Mugabekazi
Ngarambe François yabifurije gukomeza kumurikirwa n’Imana mu rugendo rwo kubaka bamazemo umwaka

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA