Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangiye ubukangurambaga mu kurwanya indwara zititaweho cyane cyane iy’ibisazi by’imbwa bizwi nka ‘Rabies’, basaba abakiri bato kwirinda no kurwanya iyo ndwara kuko 40 % byabandura iyi ndwara bari munsi yimyaka 15 kandi 90% byabagaragaje ibimenyetso byayo ibahitana.
Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki 26 Mutarama 2026, bukorerwa mu Rwunge rw’Amashuri (G.S.) rwa Gasetsa, hagamijwe gusobanurira abakiri bato uko iyo ndwara iteye kuko ubushakashatsi bugaragaje ko 40% y’abantu bakunze kuribwa n’imbwa ndetse bafite amahirwe menshi yo kwandura indwara y’ibisazi by’imbwa ari abari munsi y’imyaka 15.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko hari byinshi bungutse bijyanye n’indwara y’ibisazi by’imbwa kandi ko bagiye gufatanya.
Akimana Latiffah wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri G.S Gasetsa, yagize ati: “Nk’abanyeshuri twashishikarijwe kwirinda, mubyukuri dukwiye gushyiramo umwete cyane cyane ubwacu buri wese akarinda mugenzi we, tukanabishishikariza bagenzi bacu n’ababyeyi, twese hamwe tugomba gutambutsa ubwo butumwa dukuye hano cyane ko dusobanukiwe ko imbwa hari n’igihe iba ifite ibisazi.”
Mugenzi we Gisubizo Elie avuga ko yungutse byinshi ndetse ko ubu bukangurambaga ari ingenzi yamenye ko ibisazi by’imbwa bishobora guhitana ubuzima bw’umuntu.
Ati: “Kubera ikiganiro duherewe aha, nsobanukiwe ko mu gihe imbwa yasaze bishobora no gutwara ubuzima bw’umuntu, ni yo mpamvu ningira imbwa mbona igaragaza imyitwarire idasanzwe ngomba kwihutira kubwira ubuyobozi bw’ibanze. Ikindi nkamenya ngo imbwa ntunze narayikingije, kandi nayikingirije ku gihe, ndetse nkanakangurira abaturage bafite imbwa kuzandikisha no kuzikingiza kuko ari byo bikwirakwiza udukoko tw’ibisazi byimbwa.”
Abanyeshuri bibukijwe uko bakwiriye kwitwara mu gihe hari imbwa zibegereye; nko kwirinda kuyitera amabuye, kutayikinisha mu gihe iri kurya, kutayikinisha iri kumwe n’ibibwana byayo, kwibutsa ababyeyi kubaruza no gukingiza imbwa bafite mu rugo kuko bigabanya ibyago byo kuba yakwanduza abantu, binibukijwe kandi ko mu gihe hari urumwe n’imbwa agomba koza igisebe iminota 15 akoresheje amazi meza y’amasukano ndetse n’isabune, kandi akihutira kujya kwa muganga.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho Hitiyaremye Nathan, avuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu zihangayikishije ari na yo mpamvu batangiye ubwo bukangurambaga.
Ati: “Indwara y’ibisazi byimbwa ni indwara ikomeye, ni indwara ihangayikishije Isi ari na yo mpamvu turi gukora ubukangaurambaga kugira ngo abantu bamenye uburyo bwo kwirinda iyi ndwara yibisazi byimbwa rero murasabwa kuba maso.”
Yongeraho ati: “Uwagize ibyago byo kwandura indwara y’ibisazi by’imbwa agatangira kugaragaza ibimenyetso ntamahirwe aba afite yo gukira cyane ko ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bugaragaza ko 90% y’abanduye iyo virusi yabatwaye ubuzima mu gihe kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara abamaze kuyikira ari abantu 19 gusa.”
Imibare ya RBC igaragaza ko mumwaka ushizwe wa 2025 abantu barumwe n’imbwa banganaga n’ibihumbi 3227, aho batanu banduye iyo ndwara harimo umwe wabarizwaga mu Karere ka Ngoma.
Mu Rwanda habarurwa imbwa n’injangwe zigera ku 40.000, mu gihe Leta itanga ibihumbi 16.500 by’inkingo buri mwaka zunganira abaturage cyane abatuye mu bice by’icyaro.



