Ngoma: Abaretse gukoresha ibiyobyabwenge byatumye bahindura ubuzima
Imibereho

Ngoma: Abaretse gukoresha ibiyobyabwenge byatumye bahindura ubuzima

HITIMANA SERVAND

August 8, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma bafite abo mu miryango yabo bakoreshaga ibiyobyabwenge, bavuga ko kureka kubikoresha byabahinduriye ubuzima, kuko bavuye mu makimbirane bagakora ibibateza imbere.

Babitangaje mu gihe hari abakomeje kugaraza ubushake bwo kuva mu gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yaho muri uwo Murenge hari harashyizweho icyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Hari abahamya ko ibiyobyabwenge byabadindirizaga iterambere.

Serwina Anastase yagize ati; “Ibiyobyabwenge byatundizaga mu buryo butandukanye, cyane umuntu ubikoresha bimwangiriza ubuzima, ntabasha kugira imigambi yo kwiteza Imbere atekereza, ahubwo bibateza umutekano muke ugasanga abantu barahora mu kajagari bikabatwarira umwanya.”

Akomeza agira ati”Turashima gahunda yashyizweho yo kutwegera no kutwibutsa ububi bw’ibiyobyabwenge kutwibutsa Ibyo amategeko ateganya aho hari abafashe icyemezo cyo kubivamo.”

Umubyeyi wari ufite umugabo ukoresha ibiyobyabwenge avuga ko Aho abiviriyemo imibereho y’abo yahindutse bakaba bari gutera imbere.

Yagize ati: “Umugabo wanjye akiri mu biyobyabwenge twariho nabi tugiye kwicwa n’ubukene, ari umusinzi ari inzererezi. Aho abirekeye twagize ubuzima, turakora tukunguka, tujya inama ubu tumaze kugira amatungo ariko mbere nta ryari kuhagera kuko yashoboraga no kuritema. Ubu turishimira impinduka ziri mu muryango wacu, aho abana biga,bakavuzwa ndetse turambara tukaberwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Anathalie ashimira abagize ubutwari bwo kumva impanuro bakava mu biyobyabwenge, agasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, atanga umusanzu mu kubirwanya kuko ari inzitizi ku iterambere.

Yagize ati: “Dusaba buri muturage wacu kudaha icyuho ibiyobyabwenge, kutabicuruza, kutabinywa cyane ko n’amategeko abihana akarishye ubifatiwemo ashobora gukatirwa n’ubundi bikagira ingaruka ku bikorwa bye byagombye kumuteza imbere. Abaturage rero turabasaba ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge.”

Mu Murenge wa Jarama abagera kuri 42 bahoze bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge babivuyemo.

Abafite abavandimwe n’abo mu miryango yabo babaga mu biyobyabwenge bakabivamo barishimira impinduka
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, asaba abaturage kugendera kure ibiyobyabwenge

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA