Abaturage batuye mu Kagari ka Rurenge, mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bagorwa no kujya kwivuriza kure yaho batuye kandi nyamara hari inyubako y’ivuriro ry’ingoboka rya Rurenge ryamaze kuzura rikaba ridakoreshwa.
Abaturage bagaragaza imbogamizi zuko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza mu Karere ka Kirehe, bakifuza ko ryafungura.
Kamana Adrien yagize ati: “Twabuze aho twivuriza hafi kuko bidusaba gukora ingendo ndende tujya i Kirehe, twibaza impamvu ivuriro ryaha ryuzuye ariko rikaba ridakora. Bari batubwiye ko rizatanga serivise mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, none n’ubu turacyategereje.”
Undi nawe yagize ati: “Abantu dufite intege nke twari twishimiye ko tubonye ivuriro hafi ariko twibaza impamvu ryuzuye rikaba ridakoreshwa. Ubu iyo ngiye kwivuza ntega moto ikangeza Rurama ikansha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine kugenda no kugaruka, urumva ko abenshi rero babura ayo mafaranga bakaba barwarira mu ngo.”
Kakuze Anisie yagize ati: “Twabonye bubaka bazana ibikoresho ndetse n’inyubako imaze igihe yaruzuye ariko nta bakozi barazana ngo batuvure. Twifuza ko iri vuriro ryatangira gukora tukavurirwa hafi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko ibikoresho byatangiye kugezwa kuri amwe mu mavuriro make ariko kimwe n’andi mavuriro y’ingoboka yuzuye aratangira gutanga serivisi z’ubuvuzi muri uku kwezi kwa Kane 2024.
Yagize ati: “Icyari gikomeye cyarabonetse cyo kubona ibikorwa remezo ariko na none ibikorwa remezo bigira agaciro ari uko byatangiye gukora. Turi kubikoraho kugira ngo turebe ko bitangira kuko dufite abafatanyabikorwa dufatanyije, twizera ko mu minsi mike turaba twabonye abakozi batangira gukoreramo kuko n’ibikoresho byatangiye kuhagezwa. Kuko atari twe turi kubikora gusa ariko abafatanyabikorwa baraduha icyizere cyuko muri uku kwezi kwa kane baratangira gukora ariko kuko na bo hari inzira bakoresha bashaka abakozi ni byo barimo. Dufite icyizere cyuko birangirana n’ukwezi kwa kane batangiye gukoreramo.”
Mu Karere ka Ngoma habarurwa amavuriro y’ingoboka 28 arimo 12 mashya ariko adakora, habarurwa kandi ibigo nderabuzima 19 harimo ibigo nderabuzima bibiri bya Kazo na Karembo bitaratangira gutanga serivisi z’ubuvuzi.