Ngoma: Bababazwa n’Abarundi bahakoreye Jenoside batarabihanirwa
Imibereho

Ngoma: Bababazwa n’Abarundi bahakoreye Jenoside batarabihanirwa

GATERA Alphonse

April 11, 2026

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bagaragaza ko bababazwa n’uko hari n’Abarundi bari bacumbitse mu nkambi za Sake na Nemba, bifatanyije n’Interahamwe mu kuhakorera Jenoside, ariko mu gihe yahagarikwaga bakambuka iwabo mu Burundi, kugeza ubu bakaba batarahanwa.

Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga Abatutsi benshi biciwe muri uyu Murenge, bagaragaraza ko icyatumye hapfa abantu benshi gutyo kandi mu masaha macye, ari uko ingabo zo kuri Leta ya Habyarimana zari mu kigo cya gisirikare zabashutse ngo bajye hamwe mu nzu, zibashe kubarinda kandi zibabeshya, ahubwo zigira ngo zibice bari kumwe, no kuba zimwe mu ntagondwa z’Abahutu zari kumwe n’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda ubundi bakabiraramo bakabica.

Aba baturage basobanura ko izi mpunzi zari iz’Abarundi, zari zizi kwica cyane cyane ko zo mu gihugu cyabo hari hasanzwe habayo ubwicanyi, bwari bwaranatumye zihungira mu Rwanda, ibyatumye zigisha Interahamwe kwica Abatutsi bo mu Murenge wa Jarama uburyo bwo kubica urubozo.

Aba barokotse Jenoside bavuga ko ku itariki ya 09 Mata 1994, ari bwo hishwe benshi. Mukandayisenga Beatha yagize ati: “Abo Barundi tubabona ntabwo twari tubazi, bo bari baraje bajya mu nkambi ya Sake, nk’aho baje ari abantu bameze nk’abapagasi, baza mu ngo zacu hano mu giturage, noneho Jenoside ibaye, baravuga bati n’ukuntu iwacu Abatutsi mwatubujije amahoro, baratwishe cyane banasahura imitungo.”

Akomeza ati: “Ariko kuko nta mazina yabo tuzi, tutazi aho baturuka, ntabwo bigeze baryozwa ibyo bakoze ngo babe bakwishyura imitungo bangije cyangwa bafungirwe abo bishe. Hagize abamenyekana abazwi bagahanwa byaba ari byiza ariko ubu ntabwo twabasha kumenya ngo bahanwa gute.”

Nkurunziza Damien na we warokokeye muri uyu Murenge wa Jarama, yagize ati: “Ku itariki 7 Mata 1994, Jenoside yahise itangira, abari batuye hano tubura aho duhungira kuko uyu Murenge ukikijwe n’amazi n’igifunzo, ntabwo twari kubona aho tunyura ngo tujye i Burundi. Twagumye gushwiragira, abantu bapfa umwe ku wundi.” Akomeza avuga ko abasirikare babeshye abaturage ‘ngo mugende turabarindira ku isoko ku mucuruzi witwaga Desideri, tujyayo bwari uburyo bwo kudukusanya ngo babone uko batwica.”

Akomeza ati: “Ubwo ku itariki 09, umusirikare yatanze urugero yica umuntu umwe, yereka abaturage, na bo birara mu Batutsi barabica. Ubundi, Abarundi babanje gukambika hano Jarama, baza kubimura babatuza Sake abandi babajyana i Nemba, noneho bumvise Jenoside itangiye ni na bo batinyuye Abanye-Jarama cyane bababwira ukuntu iwabo basize bishe abantu babereka uko bakwica Abatutsi, bo bari bazi uko bica abantu, batinyura abaturage kandi bo bicaga nabi cyane.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma Biseruka Omar, yavuze ko koko muri Jarama hari Abaturage b’Abarundi bahakoze Jenoside nk’uko banayikoze no mu bindi bice byo mu Gihugu, akavuga ko nka IBUKA bahumuriza abaturage batahawe ubutabera kubera ko aba Barundi bahise basubira iwabo, gusa akemeza ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko gihanwa ku rwego mpuzamahanga ngo na bo bazaryozwa ibyo bakoze.

Yagize ati: “Uretse na Jarama no mu yindi mirenge ya Sake na Rukumberi, icyo kibazo cyabo Barundi bishe Abatutsi cyarahabaye aho bishe benshi ndetse bakanabica nabi, aho Jenoside ihagarikiwe bahisecbasubira iwabo, mujya munumva ko hari n’abayobozi bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu byagiye bigaragara no muri Gacaca hari amakuru yatanzwe.”

Yavuze ko hari ubushakashatsi bugenda bukorwa ku buryo hazamenyekana amazina yabo ngabo, n’abaturage bakwiye kubigiramo uruhare n’ubwo binagoye, ariko ikibazo Leta irakizi. Ati: “Icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza kandi gihanwa ku ruhando mpuzamahanga, isaha n’isaha bazahanirwa ibyo bakoze, nubwo Leta y’u Burundi itagira icyo ikora ariko inkiko mpuzamahanga zishyizweho zo zizabakurikirana. Icyo dusaba abaturage ni ukwihangana kandi tubabwira ko tubakorera ubuvugizi.”

Muri uyu Murenge wa Jarama hiciwe Abatutsi benshi, imibiri yabonetse kugeza ubu biciwe muri uyu Murenge ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA