Ngoma: Imvura n’umuyaga byahanuye ‘drone’ yari itwaye amaraso
Imibereho

Ngoma: Imvura n’umuyaga byahanuye ‘drone’ yari itwaye amaraso

HITIMANA SERVAND

March 31, 2026

Imvura nyinshi yaguye mu Mudugudu wa Rutare wo mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, yateje impanuka y’indege nto itagira abapilote (drone) y’ikigo cya Zipline yari itwaye amaraso ku Kigo Nderabuzima cya Rukira, irahanuka.

Abaturage babibonye bavuga ko iyi mvura yarimo umuyaga mwinshi itangije imyaka no gusambura ibisenge by’abaturage gusa, ahubwo yatumye n’indege nto itagira abapilote (drone), ihanuka kandi yari yihutanye amaraso yo gutabara abarwayi.

Mukarukaka Melaniya yagize ati: “Hari mu mvura nyinshi irimo umuyaga ubwo twarebaga ukuntu uri kugusha insina nabonye kariya kadege kambukaga gasa nagasunikwa n’umuyaga kigira hasi karagwa. Kubera imvura yari nyinshi, sinitaye kureba aho kaguye ahubwo twaje kukabona imvura ihise abantu baje kukareba.”

Mugiraneza Aime na we yagize ati: “Njyewe aya makuru nayamenye ngeze hano kaguye. Twakabonye bahita batubuza kugakoraho duhamagara ubuyobozi buza kureba ndetse bamenyesha ba nyirako. Baje kugatwara bakajyanye mu kanya. Kaguye muri ya mvura bigaragara ko kataye inzira yako. Hariho umuyaga mwinshi ku buryo wendaga no guterura umuntu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi yabwiye Imvaho Nshya ko iyi drone yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Rutare yangiritse cyane ariko yaje kuhakurwa n’abazikoresha. Ati: “Ni byo ubwo hagwaga imvura nyinshi yarimo umuyaga hari drone yari itwaye amaraso ku Kigo Nderabuzima cya Rukira yakoze impanuka igwa hasi irangirika. Abashinzwe kuzikoresha bahageze barayitwara. Bishoboka ko iyi mpanuka yaba ifitanye isano n’imvura mbi yaguye, gusa buriya mu buryo buri tekinike turaza kubibwirwa n’Ikigo gishinzwe imikoreshereze y’izi drones.”

Mu kwezi k’Ukwakira 2016, ni bwo u Rwanda rwatangije kwifashisha drones mu bikorwa byo kugeza amaraso ku bitaro. Izo drones ni iz’ikigo Zipline cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zitwara amaraso mu mavuriro atandukanye hagamijwe kuyaha abarwayi bayakeneye.

Iyi mvura yangije imyaka isambura n’inzu z’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA