Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma bagera kuri 20 bakubiswe n’inkuba, umwe ahasiga ubuzima mu gihe abandi bari gukurikiranirwa ku bitaro bikuru bya Kibungo.
Aba baturage inkuba yabakubise bari mu mirimo y’ubuhinzi basanzwe bakorera mu gishanga cy’umuceri cya Gashanda, muri koperarative ya KORIM. Abatagezweho n’iyi nkuba bavuga ko imvura yabaye nyinshi cyane bazamuka bajya kugama mu nzu y’ubuhunikiro bw’umusaruro wabo, ari na ho inkuba yabakubitiye.
Mukamwiza Elinata yagize ati: “Mu gishanga harimo abahinzi benshi imvura ibaye nyinshi tujya kugama. Hari abagiye kugama aho duhunika umusaruro ari naho inkuba yakubise. Yakubise abantu benshi ariko umwe witwa Ndikubwimana ahita apfa abandi na bo barazahara, duhita dutabaza ubuyobozi buza kubajyana kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye Imvaho nshya ko ubuyobozi bwamenye aya makuru bwihutira kuhagera ndetse abari bakiri bazima bafashwa kugera kwa muganga.
Ati: “Ni byo inkuba yakubise ahari hugamye abahinzi mu Murenge wa Gashanda aho umwe yahise yitaba Imana. Twakoranye n’ibitaro bya Ngoma hifashishwa za Imbangukiragutabara nyinshi kugira ngo abari bagihumeka batabarwe aho twabagejeje kwa muganga ndetse ubu ni yo nari ndi abaganga batugaragarije ko baza gukira.”
Yakomeje agira ati: “Turihanganisha umuryango wa Nyakwigendera tubabwira ko twifatanije na bo ku bw’ibi byago byo kubura umuntu wabo wari ukiri muto. Tunaboneraho gusaba abaturage kujya birinda mu bihe by’imvura, cyane igihe bari ahantu hamwe bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga nka za telephone kuko abahanga batugaragariza ko bishobora gukurura inkuba.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage uburyo bwo kugerageza kwirinda ibiza by’inkuba, harimo gushyira imirindankuba ahantu abantu benshi bahurira, kwirinda kugama mu nsi y’ibiti n’ibindi. Ndikubwimana witabye Imana akubiswe n’inkuba yari umugabo ufite imyaka 32.