Ngoma: Itariki irabatindiye ngo bitorere Paul Kagame wabasubije ubuzima
Politiki

Ngoma: Itariki irabatindiye ngo bitorere Paul Kagame wabasubije ubuzima

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

June 30, 2024

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu karere ka Ngoma bavuga ko Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabasubije ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu bakaba batekanye, bityo biteguye kumutora ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa no kongerwa.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, aho Abadepite Bayitesi Bihibindi Mireille na Rukundo Jean Claude bari ku rutonde rw’abakandida depite bagezaga ku banyamuryango imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi.

Abanyamuryango bavuga ko kuba igihugu gitekanye bibafasha gukora ibikorwa by’iterambere n’ibihindura imibereho myiza yabo no ku muryango nyarwanda nta mpungenge n’ikibazo cy’ahazaza bafite kuko ibikorwa by’iterambere, imibereho myiza n’ubukungu bibageraho aho batuye hirya no hino mu midugudu babikesha kwegerezwa ubuyobozi aho batuye kandi bakagira uruhare mu mihigo ibakorerwa.

Abanyamuryango bavuga ko umukandida wabo Chairman Paul Kagame akwiye gukomeza kubayobora akusa ikivi cyo guteza Abanyarwanda imbere kandi bamufitiye icyizere cyo gukomeza kubagezaho ibyiza byinshi.

Ndinayo Bonheur atuye i Mutenderi, ati: “Umutekano dufite mu Rwanda ni inkingi ya mwamba kuko abenshi twari twarahunze igihugu ariko turagaruka, ubu ndaryama ngasinzira neza kandi bikamfasha gukora imishinga ibyara inyungu igateza n’imbere urugo rwanjye kuko tubayeho dufite amahoro.”

Kubwimana Costatine atuye mu Murenge wa Mugesera, yagize ati: “Mu myaka irindwi cyangwa 30 ishize, hari impinduka zigaragarira buri wese kuko umuntu umaze iyo myaka atarahagera ashobora kuhayobera. Imiyoborere iratwegereye kandi ijyana n’ibikorwa remezo ndetse bidasiga ubuhinzi n’ubworozi bugezweho. Ku biyaga biri inaha hari amahoteri ku buryo n’abandi batuye hirya no hino batugenderera.”

Ntwari Claver atuye Rukumberi, ati: “Ibyo FPR na Paul Kagame batugejejeho ni byinshi kandi tubashimira bityo ko tuzamutora akatuyobora n’ibindi bihe kuko ntacyo twabona twamwitura. Yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi adusubiza ubuzima twari hafi yo gushiraho [gupfa]. Imiyoborere myiza yimitse no guteza Abanyarwanda twese imbere, niyo mpamvu tuzamwitura iyo neza tukamutora.”

Umuyobozi  ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu Muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kayonza, Murayire Protais yavuze ko ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wakoreye abaturage ari byinshi mu byiciro bitandukanye kandi bizakomeza kugezwa ku baturage nibatora Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame n’Abadepite.

Murayire Protais yasabye abanyamuryango n’abandi baturage gutora Umuryango FPR Inkotanyi bakayiha amajwi kugira ngo gahunda zatangiye kugera ku Banyarwanda bose zikomeze zizamuka hirindwa ko zizasubira inyuma.

Yagize ati: “Icyifuzo cyacu ni uko u Rwanda ruzagera ahantu hose buri wese yishimira ndetse Umunyarwanda akarushaho gutera imbere.”

Murayire Protais yavuze ko bashishikariza abanyamuryango gutora FPR Inkotanyi ndetse asaba ko abanyamuryango bazazinduka bagatora Paul Kagame n’Abadepite bazamufasha kuzuza inshingano.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Karere ka Ngoma bashimira Paul Kagame ku bikorwa bikomeye yabakoreye birimo Stade y’akarere ka Ngoma, hoteri y’Akarere yakira abantu benshi n’abashyitsi, umuhanda ubahuza n’Akarere ka Bugesera ugakomeza ujya i Nyanza, amazi, amashanyarazi, Giranka, kurira ku ishuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro mato, amashuri, amazu yubakiwe Abarokotse Jenoside n’Abatishoboye, amahoteri ari kubakwa ku mazi, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA