Ngoma: Kugezwaho amashanyarazi byabafashije gukora imishinga y’iterambere
Ubukungu

Ngoma: Kugezwaho amashanyarazi byabafashije gukora imishinga y’iterambere

NYIRANEZA JUDITH

September 11, 2025

Abaturage bagaragaza ko hari impinduka nyinshi zigera ahamaze kugezwa amashanyarazi, bityo bakaba bishimira imishinga yo kubagezaho amashanyarazi igenda igezwa no mu cyaro cya kure, aho batakekaga ko umuriro ubasha kuzagera.

Mukakayange Jeannette utuye mu Murenge wa Rukira, Akagari ka Kibatsi, Umudugudu wa Gahushi mu Karere ka Ngoma, yavuze ko amashanyarazi yatumye bakora imishinga ibateza imbere.

Ati: “Tutarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, ntabwo twabonaga uburyo twakwiteza imbere, ariko nyuma y’uko umuriro umaze kutugeraho twakoze umushinga wo kugura icyuma gisya, ubu abaturage bashesha ibijyanye n’amafu y’igikoma n’ubugari.”

Ahamya ko umuryango wabo wateye imbere biturutse kuri uwo mushinga kuko babashije kuvugurura inzu batuyemo, kugura moto, kugura imirima ndetse bakaba babona amafaranga y’ishuri y’abana nta kibazo.

 Nsabimana Alphonse,na we atuye mu Kagari ka Kibatsi, yagize ati: “Mbere tutarabona umuriro twari mu icuraburindi, no gucana mu nzu harimo abakoreshaga igishirira! Ariko nyuma yo kubona umuriro byabaye byiza, ubu turacana, twatangiye no kwiteza imbere, dushinga salo yo kogosha, n’ibyuma bisya ndetse abo mu miryango yacu bataragezwaho amashanyarazi na bo barategereje kandi turashima REG ko igaragaza ko na bo bagiye kugerwaho vuba.”

Mu gihe Akarere ka Ngoma kari ku kigero cya 79.6% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, ishami rya Ngoma buramara impungenge abataragerwaho n’amashanyarazi ko na bo bashonje bahishiwe kuko hari imishinga irimo gukorwa izagera ku baturage benshi.

Abataragerwaho n’amashanyarazi bashonje bahishiwe

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Jean Paul Kabare, avuga ko hari gahunda yo kugera ku muhigo wo gucanira abaturage ba Ngoma ku kigero cya 100% bitarenze umwaka wa 2029.

Yagize ati: “Dufite imishinga itandukanye yo gukwirakwiza amashanyarazi, icyiciro cya mbere twahereye mu Mirenge umunani, aho muri iki cyiciro cy’amezi 18 tuzatanga amashanyarazi ku ngo zirenga 22 000, duteganya ko bitarenze ukwezi kwa karindwi mu 2026 ziriya ngo zose tugomba kuba twarangije kuzicanira.”

Akomeza agira ati: Ni umushinga ukomeza kuko n’umwaka utaha wa 2026 hari undi mushinga uzatanga amashanyarazi ku ngo 14 518. Harimo ingo zisaga 10 047 ziri mu Midugugu yashyizwe mu miturire ariko hakaba nta mashanyarazi yahabaga ndetse n’ingo zisaga 4 471 ziherereye mu Midugudu isanzwemo amashanyarazi ariko izo ngo ugasanga zaragiye zisigaramo nta mashanyarazi zifite.”

Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma ahumuriza n’abaturage batarabona amashanyarazi ko n’abo bashonje bahishiwe ko azabageraho vuba bidatinze.

Ati: “Ntabwo tuzahagararira aho ngaho, tuzakomeza gutanga amashanyarazi kugeza tugeze ku 100% y’ingo zose cyane cyane ku ziherereye ahagenewe imiturire (Settlement).”

Imibare ya REG igaragaza ko mu Rwanda abaturage bagezweho n’amashanyarazi kuri ubu bageze kuri 84.6%, akaba ari imibare yo kugeza muri Nyakanga 2025.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA