Mu Karere ka Ngoma hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, rwitabiriwe n’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025, aho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabasabye gusigasira ibyagezweho.
Ni igikorwa cyabereye mu Turere twose ku ya 13 Mutarama 2026, ku rwego rw’Igihugu, gitangirizwa mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama, kitabiriwe n’urubyiruko n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro.
Yatanze ikiganiro ku mateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Igihugu.
Yagize ati: “Itorero ritangirana n’umurage wa Gihanga ariko rikaba ryarubatse imiterere n’imikorere yaryo ku Ngoma y’Umwami Ruganzu I Bwimba; kuva ubwo riba ishuri Abanyarwanda batorezwamo imico myiza yatumaga bashobora kubahana.
Kubana neza, kubana mu mahoro no gusobeka Ubumwe. bagatozwa gukunda umurimo, gukunda u Rwanda no kururwanira ishyaka, kugeza riciwe n’abakoloni b’Ababiligi mu mwaka wa 1924, barisimbuza amashuri yigishirizwagamo ubumenyi bujyanye n’ibyo bari bakeneye.”
Yibukije urubyiruko ko Itorero ryagaruwe mu Rwanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2007, abasaba kuzirikana inyigisho bazakura mu Itorero no ku Rugerero
Ati: “Inyigisho muhabwa aha muzirikane ko zizabafasha kubungabunga amateka y’Igihugu, bityo bikarinda abayatoba; kwimakaza indagaciro na kirazira bibafasha kurinda no kubungabunga ibyagezweho; no kurangwa n’amahitamo meza agamije kubaka u Rwanda rwiza twifuza.”
Mu gutangiza Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ku rwego rw’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye Intore kuzarangwa n’umwete mu bikorwa by’Urugerero byatoranyijwe n’Inzego z’ibanze bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo bikorwa birimo kubakira abatishoboye, guharura imihanda y’imigenderano, gukora uturima tw’igikoni, ndetse no mu bukangurambaga butandukanye bazagiramo uruhare burimo isuku n’isukura, kurwanya igwingira n’imirire mibi, guhugura abaturage ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, n’ibindi.
Umwe mu batangiye urugerero hirya no hino mu Gihugu bavuze ko ari umwanya mwiza wo kwiga indangagaciro na kirazira
Yagize ati: “Ni urubuga rw’amahirwe tugiye kubona nk’urubyiruko, nkaba namenye ko mu Itorero habamo kwigishwa indangagaciro ndetse na kirazira.
Twasobanuriwe ko mu Itorero tuzatozwa ukuntu dukora imirimo itandukanye ifasha Igihugu cyacu harimo nko kubaka neza imihanda, uturima tw’igikoni, gufasha abatishoboye no gusibura imihanda, ibyo bizafasha igihugu mu iterambere rirambye.”
Undi yavuze ko nk’umunyarwandakazi ari uruhe ruhare yagira ngo buri umuntu wese wamubona abone ko ari Umunyarwandakazi.
Yagize ati: “Mu Itorero twigiramo ibintu bitandukanye nk’indangagaciro, gukunda igihugu, gushyira hamwe, gufasha abatishoboye n’ibikorwa tuzajya jya tugenda dukora kandi tugenda twungurana ubumenyi.”
Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere no kurangwa n’ubumwe n’ubwitange.





