Turinabo Pierre Celestin w’imyaka 54 ukora ubuhinzi bw’avoka z’ubwoko bwa HASS, atuye mu Kagali ka Nyinya, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, buri kwezi yinjiza amafaranga y’u Rwanda 1 200 000, agira inama abandi baturage yo kuyoboka ubuhinzi bw’imbuto z’avoka kuko bumaze kumuteza imbere.
Turinabo yavuze ko ubuhinzi bw’avoka za HASS yabutangiye mu kwezi k’Ukwakira 2020 atangira atera ibiti 1 200 ariko hafata ibiti 800 aho buri giti yakiguze amafaranga 600 ku batunganya ingemwe z’ibiti (Pepeniere) ku Murindi ndetse akaba azihinga ku buso bungana na hegitari ebyiri n’igice.
Yagize ati: “Igiti kimwe kivaho avoka ziri hagati ya 200 na 300 kandi umuryango wanjye birawutunze kandi mfite isoko ryazo ryo mu mahanga aho mfitanye imikoranire na Tubura ku buryo bakenera avoka nyinshi cyane kandi nkazibaha.”
Yakomeje agira ati: “Natangiye ubuhinzi nshoye 800 000Frw ariko umunsi wa none ndi kubona inyungu kuko mfite abakiliya barenga 15 kandi avoka zimara ibyumweru 2 zitarabora.”
Turinabo Pierre Celestin yavuze ko ibyo agezeho umunsi wa none abikesha kwihangana no gukorera ku ntego kuko mu 1992 yagiye mu Karere ka Ngoma n’amaguru avuye mu cyahoze ari Ruhengeri agiye gushaka ubuzima ndetse atangira ahingira abandi kugira ngo abone ibimutunga.
Yagize ati: “Nkiri umwana nari mbayeho nabi ariko ngira amatsiko mbaza umuryango wanjye niba hari abakire barimo ariko bansubiza ko nta numwe wigeze wigurira igare. Byatumye ngira intego yo gukora cyane kugira ngo mpindure amateka kandi ubu maze kugura igare n’ipikipiki kandi intego ni uko ngomba gutunga imodoka.”
Mu 1998, Turinabo yavuze ko yatorewe kuba umuyobozi w’Umudugudu ndetse na nyuma yaho agenda agirirwa icyizere n’abaturage kugeza yisanze ari umwe mu bayobozi mu Murenge.
Yavuze ko mu 2003 byamufashije kujya mu mahugurwa y’ubuhinzi atandukanye ndetse mu 2004 atangira ari umujyanama mu buhinzi kugeza umunsi wa none ari nabyo byamufashije kuba umuhinzi w’imbuto z’avoka abikora kinyamwuga.
Turinabo yishimira ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2023 yatangiye gusarura avoka aho buri cyumweru asarura ibilo birenga 500 ku buryo mu kwezi asarura toni zirenga ebyiri z’avoka.
Turinabo Pierre Celestin avuga ko amaze kugura ubutaka bugera kuri hegitari 6 abikesha umusaruro akura mu buhinzi bw’imbuto z’avoka ndetse bikaba bimufasha kurihira abana batatu amafaranga y’ishuri biga baba mu bigo.
Turinabo yavuze ko nyuma y’urugendo rutoroshye rw’ubuzima ubu aba mu nzu ye kandi afite icyerekezo cyo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’avoka no kongera umubare wabo ahugurira gukora ubu buhinzi barimo abaturanyi n’abandi.
Turinabo yasabye ubuyobozi ko bwakwita cyane ku guhindura imyumvire y’abaturage n’imikorere cyane cyane ku baturage bakora ubuhinzi kuko bwitaweho bugatanga umusaruro uhagije byahindura imibereho yabo n’abandi baturarwanda.
Agira inama abandi baturage kugana ubu buhinzi kuko bufite isoko kandi bukaba bubyara inyungu mu gihe gito no mu gihe kirambye ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba yimakaje ubuhinzi bubyara inyungu ku babukora.
Uwizeyimana Christine
August 22, 2024 at 9:13 amIgitekerezo nuko wakomerezaho ariko ubumenyi ufite ukabusakaza no kubandi cyane cyane urubyiruko tukarushaho kuva mubu chomer.murakoze courage