Umuhanzi Ngombwa wahimbye ‘Ziravumera’ yitabye Imana
Amakuru

Umuhanzi Ngombwa wahimbye ‘Ziravumera’ yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

March 20, 2026

Umunyabigwi mu njyana gakondo Ngombwa Timothee waririmbye izirimo Ziravumera, Uwera de, Mpugutse mpimbawe n’izindi yitabye Imana ku myaka 80.

Ni inkuru yahamijwe n’umuvandimwe we Taratibu Theodore watangaje ko yatabarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.

Ngombwa, afatwa nk’ikirango cy’umuziki gakondo mu Rwanda, yanagize uruhare mu gufasha abahanzi barimo Teta Diana, Cyusa cy’Ingenzi, Masamba n’abandi ndetse zimwe mu ndirimbo ze zifashishwaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Jimmy Pro wari usanzwe amutunganyiriza indimbo yatangaje ko asize arangije Alubumu yarangiye mu 2025, ndetse ko yateganyaga kuyimurika vuba.

Yagize ati: “Yari amaze gukora album iriho indirimbo umunani, nka ‘Turatashye’, ‘Impundu’, ‘Impyisi’, ‘Inkotanyi ziganje amarembo’, ‘Inyange’, ‘Maze iminsi’, ‘Uwera de’ na ‘Ziravumera.’”

Nyakwigendera Ngombwa yatangiye ubuhanzi akiri umunyeshuri mu mashuri abanza i Byumba, aho yigeze kuvuga ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru y’aho yitwaga By-Ville mu 1958.

Nyuma mu 1960, umuryango we wimukiye ku Kicukiro mbere yo guhungira muri Uganda, aho bamaze imyaka ine; nyuma bajya muri Tanzania no mu Burundi, mbere yo kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngombwa uri hagati wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ziravumera’ yitabye Imana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA