Ngororero: Abafite ubumuga bubakiwe amashuri y’imyuga abakura mu bwigunge
Uburezi

Ngororero: Abafite ubumuga bubakiwe amashuri y’imyuga abakura mu bwigunge

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 28, 2024

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bishimiye ko begerejwe amashuri y’imyuga y’abafite ubumuga bavuga ko agiye kubafasha gukura abana babo bafite ubumuga mu bwigunge.

Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko mbere hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ba bafungiranaga mu nzu, kugira ngo badasohoka bakajya kubasebya hanze  gusa ngo kugeza ubu icyo kibazo na cyo gisa n’icyamaze gukemuka kubufatanye n’inzego zitandukanye.

Ubu bumvako umwana wese ari nk’undi kandi ko n’abafite ubumuga bafite imirimo bashoboye gukora, ku buryo ngo guhabwa amashuri muri Kageyo na Ndaro na byo birongera ireme ry’uburezi bw’abafite ubumuga muri rusange.

Umuturage witwa Mutamuliza Antoinette ufite abana babiri bafite ubumuga [Ubwingingo n’ubukomatanyije] avuga ko kuba ishuri ryari rimuri kure ari ikibazo kimukomereye kuko ngo byamugoraga  cyane kubera ubushobozi buke n’intege nke z’abana  be.

Ati: ”Muri uyu Murenge wacu ntabwo hari hari ishuri ryihariye ry’abafite ubumuga biga imyuga, byaratugoraga rero kuko nk’abana banjye ntabwo bafite imbaraga zibageza mu yindi Mirenge ariko ubwo batwegereje ishuri ry’imyuga nawe arabasha kwishakamo impano ye ajye kwiga kimwe n’abandi bana bari baracikanwe.”

Nyandwi Paul ufite ubumuga bw’amaguru, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba mu Murenge wabo nta shuri ry’abafite ubumuga ryari ririmo byari imbogamizi cyane kuko yari yaracikanwe.

Ati: “Njye ntuye mu Murenge wa Ndaro, urabona ko ngenda nkuruza amavi, ntabwo nabasha kuzamuka iriya misozi ubona ngo mve muri uyu Murenge njye mu wundi, ariko iyo nza kubona ishuri hano hafi kare nari kuba narize. Ubu turashima ko bamaze kuyatwegereza hano iwacu igisigaye ni ukujya kwiga nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Chritophe, avuga ko muri aka Karere bakoze uko bashoboye kugira ngo amashuri yose asanzwe yigirwamo , ashyirwemo uburyo bwo kwakira abafite ubumuga (Inclusive), ndetse yemeza ko muri Kageyo na Ndaro, bamaze kubakirwa amashuri y’imyuga aratangira kwigirwamo vuba.

Yagize ati: ”Abanyeshuri bafite ubumuga no mu yandi mashuri asanzwe bagiye barimo kuko hashyizwemo uburyo bwo kubafasha kujyayo bakoresha inyubako n’ibindi. Mu Karere kacu rero, buri Murenge uba ufite ishuri ry’Imyuga ariko imirenge twasigaranye ni uwa Ndaro n’uwa Kageyo , naho amashuri amaze kuzura  kandi muri uku Kwezi kwa Nzeri abana baratangira kuyigiramo.”

Yakomeje asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutajya babaheza kuko , umwana wese ari umwana kandi ko n’abafite ubumuga bafite ubushobozi n’ibyo bageza ku gihugu.

Mu Karere ka Ngororero harimo amashuri agera kuri 15 yigirwamo n’abafite ubumuga, hakaba habarurwa abafite ubumuga butandukanye bagera ku 11 370.

Umukozi w’Akarere ka Ngororero ufite abafite ubumuga mu nshingano  Munyanziza Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya  ko kugeza ubu mu gihugu hose hari gukorwa ikusanyamakuru rigamije kumenya umubare w’abafite ubumuga bizeye ko nirirangira bizabafasha  kumenya umubare w’abafite ubumuga bashobora kwiga n’abatabasha kwiga bityo nabo bahabwe ubwabo bufasha bwihariye.

Mu mwaka wa 2023, Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye kubaka amashuri y’imyuga muri buri Murenge binyuze muri gahunda y’uburezi bushingiye ku bushobozi. Yari ifite intego ko umwaka wa 2024 uzarangira nibura 66% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye biga imyuga.

Muri uwo mwaka byari kuri 31% by’abiga mu y’imyuga. Ibi byashyizweho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’Imirenge itaragiraga amashuri y’imyuga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA