Ngororero: Abakozi Babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke
Ubutabera

Ngororero: Abakozi Babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke

KAYITARE JEAN PAUL

June 26, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abakozi Babiri bakora mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba rubakekaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ndetse n’icyaha cyo gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa RIB rwitwa X, bugaragaza ko abakekwaho icyaha ari Niyihaba Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange na Muberantwari Reverien wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero.

Bombi bafunzwe kuva tariki ya 21 Kanama 2024 nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira.

Yabwiye Imvaho Nshya ko ibyaha bakurikiranweho batangiye kubikora mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa munani 2023 kugeza mu kwezi kwa gatandatu 2024.

Yagize ati: “Aba bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri zemeza ko nta mitungo y’abaturage yangijwe n’intambi, igihe hasanwaga umuhanda Rambura – Nyange hakangirika imwe mu mitungo y’abaturage.

Abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hagiye gutunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe umushinjacyaha.

Mu gihe urukiko rwabahamya ibyaha bakekwaho, bahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urukiko rubahamije icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, ariko rukanashimira abatanga amakuru ku cyaha cya ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

  • Thomas Munyeshyaka
    June 26, 2024 at 9:31 pm Musubize

    Nyamaze Iyo Abobayobozi Iyo Baciye Umuturage Ruswa Bababahombya Abaturage Ndetse Nigihugu Murirusange Nonese Umuntuwumu Yobozi Uzi Ukuntu Ruswa Itembagaza Ubukungu Bwigihugu Nukurigose Abobayobozi Bakurikiranwe Kuko Urebye Nimitungo Yabo Ufitegusanga Baragiye Bayikura Mundonke Niyompamvu Bagakwiye Gukurukiranwa .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA