Ngororero bibutse abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside
Uburezi

Ngororero bibutse abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside

NYIRANEZA JUDITH

May 21, 2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024 mu bigo by’amashuli habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bijyanye no kwibuka abanyeshuri n’abarimu bibukijwe kwamaganira kure abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hifashishijwe ikoranabuhanga n’ubundi bumenyi basanga mu bitabo.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarimu barokotseJenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 havuzwe uburyo mu mashuri habaga ivangura ry’indengakamere, abanyeshuri b’Abatutsi bagatotezwa ku mugaragaro n’abarezi babo imbere ya bagenzi babo.

Dukuzumuremyi Epiphanie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu akaba ari umwarimukazi mu ishuri ryisumbuye rya ASPADE Ngororero, mu buhamya yatanze yavuze ku nzira y’inzitane igiye yanyuze we n’abandi bahigwaga n’abicanyi aza kurokoka asigara arera barumuna be mu buzima bugoye cyane.

Yanze guheranwa n’agahinda arwana urugamba rwo kwiyubaka no kwita kuri barumuna be.

Yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buzirikana imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikarokora abahigwaga.

Yavuze uburyo yababariye imiryango yamwiciye ababyeyi ikanasenya urugo rwabo, ndetse nyuma ya Jenoside aza kugira inshuti y’umukecuru washakanye n’umujenosideri.

Nsabimana Jean Claude uri muri Komite ya IBUKA y’Akarere, yasabye abanyeshuri  guhora bazirikana ubutwari bw’abamennye amaraso yabo bakabohora u Rwanda bityo bakiga bitegura kubaka u Rwanda rw’ejo.

Yabasabye kugendera kure uwo ari we wese wabashora mu ngeso mbi akaba yabatesha umurongo wo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Yabibukije amahirwe Leta yashyizeho y’uko buri mwana agomba kwiga; bakirinda kuyapfusha ubusa bagaharanira kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yihanganishije abanyeshuri bo mu miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba kurangwa n’ubutwari bakigana umurava bategura ejo hazaza heza.

Yagaye abarimu n’abanyeshuri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anahumuriza abanyeshuri agira ati: “Jenoside ntizongera ukundi kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza buharanira umutekano n’Iterambere ry’Abanyarwanda.”

Nkusi yibukije ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba gushinga imizi mu mashuri, kuko Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu.

Yanibukije abanyeshuri n’abarimu gukomera ku rugamba rwo kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bamagana bihagije abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA