Ngororero: Dr Nsengiyumva yasabye ubuyobozi “kwikubita agashyi” ku bumwe n’ubudaheranwa
Imibereho

Ngororero: Dr Nsengiyumva yasabye ubuyobozi “kwikubita agashyi” ku bumwe n’ubudaheranwa

HABIMANA Eric

April 10, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yifatanyaga n’abo mu Karere ka Ngororero mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize impungenge ku rwego rw’ubumwe n’ubudaheranwa muri ako Karere, asaba ubuyobozi bwaho kwisubiraho no kongera imbaraga mu kubwimakaza.

Ibyo yabivuze ashingiye ku bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na MINUBUMWE bugaragaza ko Ngororero iri ku mwanya wa 25 mu Turere 30 tugize u Rwanda mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Minisitiri w´Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo iyi mibare ihinduke, ibi bikaba bizagerwaho abayobozi n´abandi bafite gushyira mu bikorwa ihame ry´ubumwe n’ubudaheranwa bw´Abanyarwanda  rigerweho.

Ati: “Hakenewe kwisuzuma kugira ngo mumenye impamvu ibitera, Umuyobozi w’Akarere n´abandi bayobozi muteraniye hano twizeye ko iki kintu muzagikoraho, ihame ru’ubumwe n’ubudaheranwa kandi kigatanga umusaruro.”

Abahagarariye abarokotse Jenoside muri ako Karere bagaragaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ako Karere kaza inyuma ari amateka yihariye yako karanzwe n’abantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside, bamwe muri bo bakaba baranasize ingengabitekerezo mu miryango bakomokamo.

 Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa hakiri urugendo rurerure rwo guhindura imyumvire y’abagizweho ingaruka n’ayo mateka.

Ati: “Aha ni ahantu ingengabitekerezo yamaze igihe kirekire yigishwa, hari abayikuriyemo ndetse bayigisha n’ababakomokaho, ibi bituma urugendo rwo kuyirwanya rusaba imbaraga nyinshi n’igihe ariko dufite icyizere ko bizagenda bihinduka.”

Nsabimana Jean Bosco, uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ngororero, na we ashimangira ko nubwo imibare atari myiza hari ibikorwa byinshi biri gukorwa bigamije guhindura imyumvire y’abaturage.

Avuga ko hari imbogamizi zishingiye ku bantu bagize uruhare muri Jenoside bakihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamwe bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo by’umwihariko binyuze mu miryango bakomokamo, ndetse ni yo bashatsemo kandi yose ikaba ikiba muri ako Karere.

Ati: “Hari abacengeza ingengabitekerezo baturuka hanze cyane cyane mu mashyamba ya Congo aho hari abagize uruhare muri Jenoside bakihihishe kandi abo bafite abagore inaha, bafite abana, mbese bafite imiryango bakomokamo, abandi bashatsemo, ariko natwe ntitwicaye duhora twigisha kandi hari icyizere ko n’abakinangiye bazagenda bahinduka.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 14 500, mu gihe mu Karere hose hamaze gushyingurwa mu cyubahiro imibiri igera ku bihumbi 57 iri mu nzibutso zirindwi zitandukanye.

Uru rwibutso rufite amateka akomeye aho bamwe mu bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside bishwe urw’agashinyaguro, bamwe bakabaterereza imbwa n’inzuki kugira ngo bibarye, abandi bagatwikirwa aho bari bihishe.

Nubwo bimeze bityo abayobozi n’abaturage bemeza ko urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa rukomeje, nubwo rusaba imbaraga zihoraho n’ubufatanye bw’inzego zose.

Minisitiri w´intebe Dr Justin Nsengiyumva ashyira indabo ku rwibutso arri kumwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Ntagisa Jean Claude

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA