Ngororero: Muhororo bavuye imuzi ibigwi bya Paul Kagame biyemeza kumutora 100%
Politiki

Ngororero: Muhororo bavuye imuzi ibigwi bya Paul Kagame biyemeza kumutora 100%

KWIZERA JEAN DE DIEU

June 27, 2024

Mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame n’Abakandida Depite baryo mu Murenge wa Muhororo w’Akarere ka Ngororero, abaturage bahishuye ko batindiwe n’itariki 15 Nyakanga, ubundi bakitorera 100% uwo bakesha Imibereho myiza n’iterambere.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Muhororo, baganiriye na Imvaho Nshya, bahamije ko urukundo bafitiye Umukandida wa FPR Inkotanyi barukomora ku byo amaze kugeza ku gihugu mu gihe cy’imyaka 30.

Bajyenama Claude wo mu Murenge wa Muhororo yirahīye Paul Kagame, agira ati: “Naje hano nje kugira ngo ngaragaze ibyiza yatugejejeho. Ku bwanjye, yampaye Inka, yampaye amahoro, yaduhaye umutekano, n’abana banjye biga hafi y’ikigo nyamara mbere barakoraga urugendo bagiye gushaka ubumenyi. Ubwose nabuzwa niki kumwirahira koko”

Uwitwa Ubyinanayo Jacqueline yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inzu ari ntayo yagiraga, akamufasha no kurihira abana be ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati: “Perezida Kagame yampaye inzu ntayo nagiraga, yarankijije, yarihiye abana banjye Ubwisungane mu kwivuza, yampaye Inka ya ‘Gira Inka’ , yampaye VUP, mbega ibintu byose yarabimpaye , nzamutora 100% kandi ndasaba n’abandi kuzamutora 100%.”.

Hazakirabenshi wo mu Murenge wa Muhororo wita Kagame umubyeyi we, na we ashimira Kagame ku bwo kubegereza amashuri y’abana, amazi, umuriro n’imihanda.

Ati: “Njye naje hano nje kugaragaza ko nzatora umubyeyi wanjye Paul Kagame, no gusaba bagenzi banjye kuzamushyigikira.Reba nawe, abana banjye bajyaga kwiga kure iriya , ariko ubu biga hafi. Ndasaba abantu bose gutora Paul Kagame kuko u Rwanda rugeze heza kubera we kandi turashaka kumukomezanya”.

Mujawimana Beatrice waturutse mu Kagari ka Bweramana, Umudugudu wa Ruhanga, yahamije ko urukundo afitiye Kagame atabona uko arusobanura, agashimangira ko icyo azamwitura ari kuzatora ku ‘Gipfunsi’ ibyo yita kwihitiramo neza.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero Nkusi Christophe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yasabye abaturage bo mu Murenge wa Muhororo gukomeza gushimangira igihango bafitanye na FPR -Inkotanyi kugira ngo bizabafashe gutora neza.

Ati: “Abaturage mwese turabasaba gukomeza igihango mufitanye na FPR Inkotanyi, mu gakomeza no gusaba bagenzi banyu kuzashyigikira Umukandida wacu Paul Kagame. U Rwanda rugeze aheza kandi turifuza gukomeza ibyo twagezeho dukomeze gukura mu iterambere. Twese dutindiwe n’itariki 15 Nyakanga 2024”.

Mu Murenge wa Muhororo ahabereye ibi birori hari hateraniye abaturage bo mu Tugari 6 tugize uwo Murenge.

Bimwe mu byo bishimira ni ibigo by’amashuri biri muri uyu Murenge birimo ; Gs Kanogo, Gs Muhororo , Gs Nyagisagara,  Gs Kabyiniro , GS Ruboko, Cs Rongi , Cs Gihiryi na TSS Muhororo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA