Ngororero na Rutsiro hazaterwa ibiti miliyoni 6 mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Ubukungu

Ngororero na Rutsiro hazaterwa ibiti miliyoni 6 mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

NYIRANEZA JUDITH

November 7, 2024

Rutsiro na Ngorero ni Uturere tw’imisozi miremire ikunze kwibasirwa n’inkangu, hakaba hateganywa kuzaterwa ibiti miliyoni 6, bigizwe n’ibiti gakondo, ibiti binini, ibivangwa n’imyaka ndetse birimo n’iby’imbuto hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo, hatewe ibiti bivangwa n’imyaka 5 000 ku buso bwa hegitari 49, mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Hindiro.

Ni igikorwa gishyirwa mu bikorwa n’Umuryango ARCOS ubinyujije mu mushinga MuLaKiLa uzamara imyaka 30 watangije igikorwa cyo gutera ibiti by’amoko atandukanye birimo n’iby’imbuto ziribwa n’ibya gakondo.

Abaturage bishimira ko babonye ibiti byo gutera bakagaragaza ko bizabafasha gufata ubutaka kandi ko bazabyitaho.

Dusengimana Jean Marie Vianney utuye ku Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Gatega mu Murenge wa Gahindiro, mu Karere ka Ngororero yavuze ko imisozi igiye guhinduka icyatsi.

Ati: “Imisozi yari yambaye ubusa, ariko ubwo twatangiye guteraho ibiti nyuma y’umwaka cyangwa ibiri, igiti kizaba cyarakuze neza twarakitayeho nk’abaturage, imisozi yarahindutse icyatsi.”

Yongeyeho ko ibiti bitakundaga kuhaba kubera ubuhaname, ariko ko ubwo ubutaka burimo gutunganywa n’ibiti bizongera bigakura.

Ati: “Ibiti ntibyakundaga kumera ariko ubwo haciwemo amaterasi bizakura kandi twabibonyemo n’akazi turahembwa. Tuzabyitaho twirinda kubivuna kandi bizatubyarira umusaruro utuma twiteza imbere.”

Nzayisenga Hilarie wo mu Mudugudu wa Rugarambira, Akagari Runyinya, Umurenge wa Hindiro ahamya ko gutera ibiti bifite akamaro kanini.

Ati: “Gutera ibiti ubundi bituma tubona imvura n’umwuka mwiza duhumeka, bifata ubutaka ntibutenguke ngo butwarwe n’isuri.”

Yanagaragaje ko bazagira uruhare mu kwita kuri ibyo biti barimo batera mu mirima yabo, avuga bazabibungabunga bakabikorera neza, bakabibagarira ndetse bashaka kubitema bakabisabira uburenganzira.

Imbogamizi yagarutseho ni ukuba hari igihe ibiti byangizwa n’abashumba baba bari kwahira ubwatsi, ariko yizera ko binyuze mu matsinda bazasobanurirwa ibyiza byo kwita ku biti.

Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Kanyamibwa Sam yasobanuye ko kuba baratoranyijwe Uturere twa Rutsiro na Ngororero ariuko hari ubutumburuke burebure hakibasirwa n’iyangirika ry’ibidukikije.

Ati: “Gutera ibiti mu Karere ka Ngororero na Rutsiro ni ukugira ngo habungabungwe ibidukikije, habeho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aka gace kubera uko hateye ni imisozi, hakunze kuba inkangu, isuri, bityo gutera ibiti bifite akamaro. Nubwo ari yo gahunda ikomeye, umushinga ni munini tuzatera ibiti bigera kuri miliyoni 6, birimo ibinini tuzanatera n’izindi miliyoni zigera muri magana z’ibivangwa n’imyaka.”

Yagarutse no ku kamaro umushinga uzafasha abaturage mu kongera umusaruro w’ibihingwa basanzwe bahinga, binyuze mu bindi bikorwa bibungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Ni umushinga ukora amaterasi, tuzakora amaterasi agera kuri hegitari 800 y’indinganire ndetse  nayikora kuri hegitari 2 250 kugira ngo abaturage barwanye isuri ariko bashobore no guhinga beze neza kuko ubu twatanze toni zirenga 10 000 z’ibishyimbo, twatanze toni nyinshi z’ibigori, z’ibirayi bizafasha mu kurwanya n’imireire mibi kuko mu buhinzi ibiti biterwa harimoibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto.”

Dr Kanyamibwa yakomeje asobanura ko gutera ubwoko bw’ibiti bitandukanye byoingerera ubutaka imyunyungugu bukenera, kandi ko binyuze muri ARCOS Network, abaturage bigishwa gukora ifumbire y’imborera bikuzuzanya na bya biti byatewe ngo bigirire iyo misozi akamaro, hanaashyizweho amatsinda y’abahinzi yitwa inshuti z’ibidukikije babashe no kubona inguzanyo.

Ati: “Hazashyirwaho amatsinda 1500, tuzatera kuri ha 21 000, tuzashyiraho ibigega abaturage muri buri Kagari bajye babona inguzanyo, tuzakorana n’abaturage tubigisha ubuhinzi bwiza burwanya isuri, butanga umusarururo ndetse tubageze no ku masoko.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Patrick Uwihoreye nawe yagarutse ku kamaro k’ibiti mu kubungabunga agace k’imisozi miremire.

Ati: “Haterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigatanga umwuka mwiza duhumeka byanakura bugakorwamo ibindi bikoresho byinshi no mu gushingirira ibihingwa. Igikorwa cyo gutera ibiti kirakomeza, uku kwezi kose turaba dutera ibiti.”

Yongeyeho ati: “Ngororero ni Akarere k’imisozi k’ubutumburuke burebure, mu bikorwa rero harimo kurwanya isuri Leta irashyiramo ubushobozi cyane, ubu dufite hegitari zirenga 1 000 turimo gukora harimo izo turi gukora ku bufatanye na ARCOS, Duhamic Adri, … ndetse vuba hari umushinga ya Leta uzatangira twasinyanye amasezerano na FONERWA. Ni ku buso busaga hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 700 z’amaterasi yikora, byose bizajyana no gutera ibiti aho hafite ubutumburuke.”

Yavuze kandi ko buri wa Kane umuturage aba ashishikarizwa kwikorera imirwanyasuri mu murima we.

Hazaterwa ubwoko bw’ibiti 29 muri byo harimo ibiti gakondo by’ubwoko 22 bwari bwaragiye bucika bisigaye biboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Gishwati, ubu abaturage barimo kubitera mu mirima yabo.

Umushinga uzamara imyaka 30, ufite agaciro k’ama Yero miliyoni 53, angana nka miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imyaka 5 ya mbere harimo ingufu zo gutera ibiti, ariko indi 25 ni ukugira ngo bya biti bizafatwe neza, ari ibinini, iby’imbuto abaturage ubwabo bazaba bazi kuzitegurira neza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA