Abaturage bo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero, barishimira impinduka zatewe n’imihanda mishya yubatswe aho bavuga ko yoroheje ubuhahirane ndetse igakuraho bimwe mu byari imbogamizi ku babyeyi n’abarwayi birimo no kuba hari abatwarwaga mu ngobyi kubera imiterere mibi y’umuhanda.
Abagana Ikigo Nderabuzima cya Nyange B, bavuga ko mbere yo gushyirirwamo kaburimbo mu mihanda kugera kuri serivisi z’ubuvuzi byari ikibazo gikomeye kuko imihanda yari yuzuyemo ibyondo, ibinogo n’ubunyereri, bigatuma imodoka zitabasha kuhagera cyane cyane mu bihe by’imvura.
Ibi bikaba byaratumaga abarwayi barembye bajyanwa mu ngobyi cyangwa bakabatwara mu maboko ibyashoboraga no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ntakirutimana Innocent utwara abagenzi ku igare muri aka gace avuga ko mbere byamusabaga imbaraga nyinshi ndetse rimwe na rimwe akabura uko ageza ibyo batwaye ku kigo nderabuzima.
Ati “Hari aho wageraga ukabura uko unyuzamo igare tugahitamo kwikorera ibintu ku mutwe, ariko ubu ibinyabiziga birahagera natwe tugakora akazi kacu nta nkomyi.”
Bizumutima Monique utuye mu Kagari ka Gaseke, avuga ko ubu ubuzima bworoshye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Ati “Mbere umurwayi ibinyabiziga byamusigaga mu nzira bigasaba ko bamurandata mu maboko cyangwa bakazana ingobyi bakamutwaraho ariko ubu ikinyabiziga kirakujyana kikakugeza mu kigo nderabuzima .”
Mukeshayezu Christine Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange B, avuga ko mbere imbangukiragutabara yagumaga ku isoko, kubera imihanda mibi bigatuma abarwayi batwarwa mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Ubu ambulance irahagera neza bikagabanya ibyago byo gutakaza ubuzima ku murwayi. Mbere twarabahekaga ugasanga umurwayi ashobora kuhaburira ubuzima, buriya iminota itatu iyo uyitakaje ku murwayi birahagije ko aba abuze ubuzima.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko iyi mihanda yubatswe mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga no kumworohereza kugera kuri serivisi nziza.
Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick ashimangira ko iyi ari intangiriro y’iterambere ryagutse yaba ku baturage no ku igihugu muri rusange.
Ati: “Dufite gahunda yo gukwirakwiza imihanda hirya no hino kugira ngo umuturage ajye agera kuri serivisi atagowe kandi ntabwo ari hariya gusa .”
Si uyu muhanda gusa uri guhindura ubuzima bw’abaturage kuko hari n’indi irimo kubakwa, nk’ugana ku Ishuri rya Ecole Secondaire Nyange uzafasha abanyeshuri n’abahasura kugera ku ishuri bitabagoye cyane cyane mu bihe by’imvura.
Yongeraho ko Akarere ka Ngororero gafite imishinga minini y’imihanda irimo uwa Kazabe–Kageyo–Sovu–Rutsiro ungana na kilometero 52 uzatwara miliyari zisaga 48 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’umuhanda wa Ngororero–Satinsyi–Rugabagaba–Vunga–Nyakinama wa kilometero 28 uzatwara miliyari zirenga 31. Iyi mihanda yose ikazubakwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).
Iyi gahunda yose igaragaza ko iterambere ry’imihanda rikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage aho ryoroheje ingendo n’ubuhahirane, ndetse rikaba rinarokora ubuzima bw’abarwayi batagikeneye gutwarwa mu ngobyi nk’uko byahoze mbere.


