Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twigeze kwibasirwa na malariya, ariko kubera ubukangurambaga, bwatumye abaturage bahindura imyumvire binagira uruhare mu kugabanya malariya.
Ibyo byatumye Akarere ka Ngororero katakibarirwa mu Turere 10 twa mbere dufite abarwayi benshi ba malariya.
Umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero, Caritas Rwanda Diyosezi ya Nyundo yari ifite intego yo kugabanya malariya ku kigero cya 85% nk’uko byatangajwe na Ngiruwonsanga Narcisse.
Intumwa ya Caritas Rwanda Diyosezi ya Nyundo Ngiruwonsanga yagize ati: “Intego ya Caritas Rwanda Diyosezi ya Nyundo yari ukugabanya abarwayi ba malariya kugera kuri 85% mu mpera za 2024 mu Turere 7 tuguze Intara y’Iburengerazuba. Byagezweho hifashishijwe ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire mu baturage.”
Hagaragajwe ko mu Karere ka Ngororero hatanzwe amahugurwa mu Mirenge yibasirwaga na malariya ari yo Gatumba, Ndaro, Ngororero, Nyange, Muhororo na Matyazo.
Imirenge nka Gatumba yagiraga abarwayi benshi ba malariya bagera ku 140/1000 ubu ufite 3,3/1000.
Ibi byose kugira ngo bigerweho ni imikorere n’imikoranire hagati y’umushinga n’Akarere yabaye ntamakemwa.
Ngiruwonsanga yavuze ku mbogamizi zikiboneka mu kurwanya malariya harimo ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibyobo by’aho babumbira amatafari menshi, abataryama mu nzitiramibu, Abajyanama b’ubuzima batagera mu ngo bashinzwe bitiza umurindi iyi ndwara.
Nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Caritas, mu Rwanda mu myaka 5 ishize malariya yagabanyutseho 90 % mu gihe intego u Rwanda rwari rwihaye yari kuyigabanya ku kigero cya 50%.
Abarwaye malaria bageze kuri miliyoni zigera kuri 5 igihe muri Gicurasi 2024 harwaye abagera ku 600, 000. Intego yari ukugabanya ubwo burwayi kugera ku kigero cya 50%.
Abicwaga na malariya na bo bagabanyutseho 90 % nanone intego y’Igihugu kwari ukugabanya kugera kuri 50% imfu ziterwa nayo.
Hashimwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gusigasira ubuzima bw’abaturage binyuze mu ishami ry’ubuzima rikorera muri Caritas Rwanda.
Padiri mukuru wa Paroisse ya Rususa Gilbert Ntirandekura yavuze ko ubufatanye buzakomeza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine yashimiye umushinga ucyuye igihe ko wakoze neza ukagera ku ntego wari wihaye.
Yasabye ko ibipimo bitasubira inyuma, abakozi b’ibigo by’ubuzima bagakomeza kwegera abaturage mu bukangurambaga buhoraho.
Abajyanama b’ubuzima babigizemo uruhare rukomeye ku buryo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutse kugirana inama nabo akabashimira ku mugaragaro.
Nanone inama mpuzamahanga ku kurwanya malaria nayo iherutse kubera mu Rwanda nk’igihugu cyateye intambwe ikomeye mu guhangana n’iyi ndwara.