Ngororero: Urwego rwa DASSO rwagaruye mu ishuri abana 47
Uburezi

Ngororero: Urwego rwa DASSO rwagaruye mu ishuri abana 47

NYIRANEZA JUDITH

November 25, 2023

Mu Mirenge igize Akarere ka Ngororero Abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano (DASSO) bagaruye mu ishuri abana 47 banabashyikiriza ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri bizabafasha kwiga neza.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma yo kubona ko hari abana bata ishuri n’abiga basiba kenshi ishuri bakajya gukora imirimo ibujijwe abana, bakavuga ko babikora kubera ubukene bw’iwabo mu miryango butuma batabona ibikoresho by’ishuri.

Abana 47 bagaruwe mu ishuri bahawe ibikoresho birimo amakayi, amakaramu, inkweto n’imyenda y’ishuri byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 295 350 byabonetse bivuye mu kwishakamo ibisubizo kw’abagize Urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngororero.

Ari Umuhuzabikorwa wa DASSO Wungirije ku rwego rw’Akarere Telesphore Munyaneza kimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba Mukamana Soline bashishikarije ababyeyi kwita ku nshingano za kibyeyibakitabira gukurikirana abana bakagana ishuri kuko aroi isoko y’iterambere.

Bagize bati: “Babyeyi mushishikarire kuzuza inshingano ku bana bajye mu ishuri kandi namwe bana n’abana mwitabire ishuri turi mu gihugu iterambere rishingiye ku bumenyi, kwiga ni urufunguzo rw’amajyambere”.

Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyakorewe mu Murenge wa Gatumba kuri GS Muhororo cyitabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba Madamu Mukamana Soline ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO Wungirije ku rwego rw’Akarere Telesphore Munyaneza, Ubuyobozi bw’Ishuri rya GS Muhororo n’Abagize DASSO bakorera mu Murenge wa Gatumba.

Ababyeyi, abarezi, abanyeshuri n’Ubuyobozi mu Nzego z’ibanze bashimye iki gikorwa cy’urukundo cyakozwe n’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngororero baniyemeza gukomeza ubufatanye mu guharanira ko abana bose biga neza.

TANGA IGITECYEREZO

  • MUNEZERO
    November 25, 2023 at 9:24 pm Musubize

    Ni byiza cyane mukomereze aho! Intore ntiganya, ishaka ibisubuzo👍👍

  • Anonymous
    November 26, 2023 at 7:58 am Musubize

    Mwakoze cyane DASSO
    Mukomerezaho
    Twubake URwanda Twifuza

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA