Mukamunyana Fayira Françoise wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, yagaragaje uburyo gutangiza igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda 10.000 yahawe n’umugabo we none uyu munsi yinjiza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Uyu mubyeyi yagaragarije Imvaho nshya ko yatangiriye ku bushobozi buke kuko yayakoreshaga mu bucuruzi buciriritse ku gataro ariko uko imyaka yagiye ihita ubuzima bwarahindutse kubera ko yabyaje umusaruro ubwo bushobozi yari afite.
Yagize ati: “Itangiriro ryanjye ryari rito cyane kuko natangiriye ku bihumbi 10 ngira ngo niteze imbere ariko mbikesha ireme ry’uburinganire n’ubwuzanye. Naje kubwira umugabo wanjye ko nkeneye kujya mwunganira mu byo akora nuko ampa ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ntangira ndi ‘Umuzunguzayi.”
Muri uru rugendo rwo kuzunguza agataro ku mutwe Mukamunyana ahamya ko byari bigoye cyane ariko kubera intego y’ubuzima yari yihaye byaje kurangira abuvuyemo atangira kwagura ubucuruzi.
Ubucuruzi bwatangiye gufata umurongo ubwo Leta y’u Rwanda yamuteraga inkunga binyuze mu Kigega BDF cyishingira abagore ku rwego rwa 75%, na bo bakishyura 25% by’inkunga baba bahawe.
Ati: “Ubuyobozi bwaje ku twegera buturangira ikigega cya BDF cyishingira abagore ku rwego rungana na 75% twebwe tukishyura ikigero cya 25%, mpita mfatamo inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500 mpindura ubucuruzi, ngera no ku rwego rwiza rwo kurangura ibitunguru kuko ari byo bitari bihenze cyane muri icyo gihe.”
Inkunga yatewe akiri mu bucuruzi bw’agataro ni yo yamufashije kubaka ubucuruzi bumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe ku kwezi.
Ati: “Ibihumbi icumi ni ryo shingiro ryanjye, ni byo natangiriyeho mu by’ukuri. Ubu rero mu by’ukuri ntabwo nshobora kubura miliyoni mu kwezi nariye, nanyweye kandi hari impamvu mbivuga.”
Yakomeje agira ati: “Ubu ngubu ubucuruzi bwaragutse, naguye imipaka ari mu gihugu hagati nkoreramo ari hanze y’Igihugu nkorerayo. Ubu nkora ubuhinzi bw’ibitunguru n’ubucuruzi bwabyo kuko mfite abahinzi bagera kuri 30 nkorana na bo, nkabaha ifumbire nziza n’umurama mwiza ujyanye n’igihe nanjye nkazabagurira umusaruro ku giciro cyiza.”
Mukamunyana yemeza ko yatinyuwe cyane no gufata amahugurwa atandukanye.
Ahamya ko kugeza ubu amaze kwiyubakira inzu nini ifite agaciro ka miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero, netse akaba afite n’abana umunani arihira ishuri biyongera ku bana be.
Avuga ko yizigamira muri EjoHeza kugira ngo mu gihe kizaza ageze mu zabukuru azabashe kujya ahembwa nk’abandi bose.
Mukamunyana kuri ubu afite ikinyabiziga kimwe ndetse akaba yishimira ko na we yemerewe kugitwara kubera imiyoborere myiza yimakaje imiyoborere itagira n’umwe iheza, by’umwihariko aho umugore yasubijwe ijambo.
Kugeza ubu afite Koperative ihinga ku buso bwa hegitari 8, agakorana n’abandi bahinzi batandukanye bahinga ubutaka buri ku buso birenze hegitari 3, naho mu gihe cy’amezi atanu akaba abona umusaruro urenze toni 70 z’ibitunguru.
Kugeza ubu afite gahunda yo gukomeza guteza imbere abagore bafite igishoro gito, aho abasaba kwibumbira hamwe bagasaba inguzanyo ibafasha kongera umusaruro wabo.
Ati: “Abagore mbasaba kwibumbira hamwe, nkabasaba gufata inguzanyo nk’uko nanjye nayifashe kandi bamwe muri bo bafata inguzanyo yitwa VUP itangwa na Leta yunguka ibihumbi bibiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.”
Mpano Chretien
July 1, 2024 at 10:55 pmNukuri turashima Umutekano dufite iwacu mu Rwanda ufasha abiteza imbere kubasha gukora mubwisanzure.