Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hasohotse integuza z’amafoto y’abanyarwenya ba Gen-z Comedy bazagaragara ku rubyiniro mu gitaramo cya Gen-z Comedy show ku wa Kane tariki 8 Kanama 2024, bifotoje bafite amafunguro ya Kinyarwanda n’imbuto zitandukanye.
Abenshi mu bitabira icyo gitaramo n’abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro bahise bibaza niba hazaba hari gahunda ya tuganure twisekera bashingiye ku mafoto babonye ateguza icyo gitaramo nkuko bisanzwe bigenda, aho bamwe bagaragaye bifotoje bafite amafunguro arimo igihaza, imyumbati, amateke n’ibindi.
Mu kiganiro kigufi Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura Gen-z Comedy yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko bahisemo kwifotoza kuriya gusa.
Yagize Ati: “Twifotoje kuriya kubera ko turi mu cyumweru cy’umuganura.”
Abazitabira Gen-z Comedy y’iki cyumweru bazasusurutswa n’abarimo Rumi, Keppa nyir’udushya, Salsa, Umushumba, Kadudu n’abandi. kikazayoborwa na Fally Merci nk’uko bisanzwe.
Ni mu gihe mu gace k’icyo gitaramo kazwi nka Meet me to Night, gatumirwamo ibyamamare hagamijwe gusangiza urubyiruko inzira yabo y’iterambere kugira ngo babafashe kwaguka no kugera ku nzozi zabo, hatumiwemo abaraperi, Riderman na Bull Dogg barimo kwitegura igitaramo bise Icyumba cy’amategeko giteganyijwe muri uku kwezi.
Mu gitaramo cya Gen-z Comedy show giheruka cyari kitiriwe icyo kubyina intsinzi y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho bari batumiye abanyarwenya ba Uganda Teacher Mpamire na Dr Okello aho bavugaga ko nk’urubyiruko bishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azarahira ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.