Madamu Jeannette Kagame yakebuye urubyiruko arusaba kutararurwa n’ibyahandi ahubwo rugakomera ku muco w’u Rwanda n’indangagaciro kuko ari byo bizatuma rutera imbere. Yifashishije indirimbo y’umuhanzi Rugamba Cyprien yabahaye impanura agira ati: “Niba urabukwa iby’ahandi ugata urwo wambaye ntumpe.“
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye inama ya Gatandatu y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Jeannette Kagame yabanje gusaba abagore bitabiriye iyo nama kwisuzuma bakareba neza niba koko impanuro baha abana zihagije cyangwa harimo icyuho.
Yagize ati: “Ibiganiro by’uyu munsi bitubere umwanya wo kongera kwisuzuma turebe ko abana bacu twabahaye impamba ikwiye. Hari n’ubwo tunatekereza ko abana ari bo bataye umuco, ariko ushyize ku gipimo ukareba ibyo twabahaye n’imyitwarire yabo hari ubwo wumva tutabarenganya.”
Akomeza agaragaza ko iyo umubyeyi adatoje umwana we, imico myiza, iby’uwo mwana abonye byose afata, kuko aba atabonye umutoza kugira amahitamo akwiye.
Ati: “Umwana utaratojwe za ndangagaciro zo gukunda Igihugu, kubaha, Ubumwe, ubufatanye, kwihesha agaciro, kwirinda kirazira n’ibindi, iyo atangiye guhura n’imico y’ahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose, ntamenye gutandukanya icyatsi n’ururo.”
Ageze kuri iyi ngingo Madamu Jeannette Kagame yifashishije indirimbo ya Rugamba Cypirien agenera abakiri bato impanuro. Ati: “Bana bacu, nifashishije amagambo ya Cyprien Rugamba, nifuza kubaha ubutumwa bwihariye kandi bunabaha umukoro mutahana. Mu ndirimbo yuje inama nyinshi yagize ati: ‘Umuco mwiza wakureze ntugatume udindira. Mu by’abandi jya utora ibyiza, ibifutamye ujugunye, niba urabukwa iby’ahandi ugata n’urwo wambaye ntumpeho.”
Madame Jeannette Kagame yasabye ababyiruka kujya barangwa n’ubushishozi mu gukora amahitamo, mu byo barimo byose.
Ati: “Namwe rero mugire n’ubushishozi bwo gukora amahitamo meza, muri byinshi bihari byaba ibizanwa n’iterambere, imitekerereze mishya, mushake ubumenyi, murahure iby’ahandi. Ni byiza ko mubimenya ariko si ko byose bibafitiye umumaro, ibidakwiye ntimukabihe umwanya, ntimukagire n’undi mwemerera ko abiha umwanya.”
Jeannette Kagame yibukije ko buri wese afite inshingano mu kububunga intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze gutera, ashimangira ko urubyiruko ari rwo bireba cyane cyane.
