Niboye: Bibutse Jenoside basabwa kwirinda icyatanya Abanyarwanda
Amakuru

Niboye: Bibutse Jenoside basabwa kwirinda icyatanya Abanyarwanda

KAYITARE JEAN PAUL

April 10, 2024

Abatuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gusigasira ibyagezweho no kwirinda amacakubiri.

Byagarutsweho na Depite Tengera Francisca wari umushyitsi mukuru ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 09 Mata 2024, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboye.

Yibukije abaturage gukomeza kugira inshingano zo kwibuka kuko nta wundi uzabibakorera.

Ati: “Ni ibyacu, ni iby’abanyarwanda tugomba guhora twibuka abacu, tuzirikana urupfu bapfuye kugira ngo bitazongera.”

Asaba ababyeyi kwigisha urubyiruko kugira ngo ruzave mu macakubiri ahubwo rukita ku bumwe bw’abanyarwanda kuko amacakubiri ari yo yagejeje u Rwanda aho rwageze, kugera aho rwari rwabaye igihugu kitakiriho.

Ati: “Ni ukwirinda ikindi icyo ari cyo cyose cyatera amacakubiri nko gutanga serivisi mbi, ushobora kureba undi mu jisho ukavuga uti wenda uko andeba uko nsa cyangwa uko ndeshya ni byo bituma ampa serivisi mbi.

Ushobora gusaba umuntu ruswa nanone akibaza uko uyimusaba, agasubira inyuma akavuga ati ubu aranziza ko narokotse Jenoside, aranziza ko ndi iki n’iki akabigumana mu mutima kandi ibyo ari byo u Rwanda ruturinda.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabasabye gukomera, bakumva ko bafite igihugu kibakunda, bafite ubuyobozi bwiza bubitayeho kandi ko batazababara nkuko babirinzwe.

Col. (Rtd) Dr. Ben Karenzi umwe mu batanze ikiganiro kigaruka ku mateka y’itegurwa rya Jenoside, yavuze ko hari ibyiza abanyarwanda bishimira muri iyi myaka 30.

U Rwanda rwongeye kwiyubaka hashingiwe ku bumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati: “Ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu. Ibyiza tumaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize, tubisigasire.”

Yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho, ndetse anagaragaza ko iyi Leta y’ubumwe ntawe iheza.

Akomeza agira ati: “Murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya ni abashaka kudusubiza aho twavuye.”

Nkurunziza Cyprien, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Niboye, avuga ko uwarokotse Jenoside yiyubatse kandi ko uyu munsi hari byinshi ashima.

Yagize ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboye bashima Inkotanyi zabakuye mu menyo ya rubamba zigahagarika Jenoside.”

Umuryango Ibuka mu Murenge wa Niboye ushima Guverinoma y’ubumwe biturutse ku bintu byinshi yakoze nyuma yo guhagarika Jenoside.

Yagize ati: “Hari byinshi dushima kuko abatishoboye barokotse Jenoside bafite amacumbi n’utishoboye afite uburyo bwose bwo kwivuza, n’ukeneye ubuvuzi bwo hanze bwisumbuye k’ubwo mu Rwanda, ajyanwa kwivuza.”

Ubuhamya bwatanzwe na Rutaremara Tito, Rucali Felix na Uwanyirigira Eugenie barokokeye Niboye bavuga ko Kicukiro yahoze ituwe n’abeza ariko baza guturana n’ababi.

Rutaremara yagize ati: “Twabayeho twigura, abatubyaye muri batisimu barahindukiye baratwica, baradusahura,..”

Mu buhamya bwe, Rutaremara avuga interahamwe ku Kicukiro zishe umusaza witwa Kayego w’imyaka 94.

Avuga ko baturanye n’abantu bafite amazina akomeye, wayumva ukumva n’imigirire ye uko iteye.

Mu 1990 bigishwaga n’umwarimu witwaga Nkubiri Andrée akajya ahagurutsa Abatutsi.

Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu barishimye kuko bumvaga bagiye kugenda bemye.

Ibintu byaje kuba bibi kuko ahubwo batangiye kujya baterwa amabuye hejuru y’inzu.

Mu 1992 kuri Paruwasi St Joseph hahungiye impunzi ziturutse i Bugesera batangira kubona ko Umututsi atorohewe mu gihugu.

Rutaremara icyamubwiye ko Abatutsi hari umugambi wo kubica, ni amagambo yavugwaga n’abo badahuje amateka.

Ati: “Hari umugabo twari duturanye witwa Ignace, yavuye Kicukiro yasinze, abamubonye amanuka bamubwira ko yashize inyota.

Yavuze ko azashira inyota ubwo azabona umuvu w’amaraso y’Abatutsi uva Kicukiro utemba.”

Mu 1993 iwabo baratewe biba ngombwa ko bahunga, icyo gihe we yararaga mu byatsi bya vetiveri.

Aba bombi bavuga ko tariki 07 Mata 1994, indege ya Habyarimana imaze kuraswa nibwo iwabo bahateye, baterwa n’abo biganye, bagabiye inka, …

Ahazwi nka Good Year (Godiyari) hari Interahamwe zizwi mu gihugu zateraga gerenade, zitwaga Abazulu.

Mu rugendo rwabo bahuriyemo na byinshi bigera aho bibasaba kwiyita Interahamwe, bafata imihoro n’inkoni.

Ati: “Twahuye n’interahamwe ifite umuhoro mu kuboko kumwe ukundi gufite inyama n’ibindi yari ivuye gusahura.

Uwo twari kumwe yari afite inkoni ayikubita Interahamwe umuhoro ugwa hasi turawufata, yatuvugirije induru abandi barakomera bazi ko bavumbuye abagomba kwicwa.

Twaramanutse izindi nterahamwe zitureba turazisanga tuzibwira ko duhunze inkotanyi nimutabyumva turicana aho kugira ngo twicwe n’inkotanyi, duhunga twese.

Nyuma Saa 13h45 nibwo twahuye n’Inkotanyi, ziraduhagarika ziti amaboko hejuru, batabaza aho tujya tubabwira ko duhunze inkotanyi.

Batubwiye ko nabo ari Inkotanyi bakuramo imyanda bari bambaye, imbere bambariyemo Mukotanyi dutangira kuvuga ay’abagombozi.

Tuti runaka yihishe aha, kwa runaka hari abariyo, runaka bamutemye ariko ntarapfa, baratubwiye ngo muhumure n’abo turabarokora.”

Rutaremara Tito, Rucali Felix na Uwanyirigira Eugenie bavuga ko ari umwanya wo gushimira inkotanyi zabahaye igihugu, zatumye bagenda mu gihugu.

“Dushimira Inkotanyi kuko zidutega amatwi ariko n’abaturanyi bacu bazatange ubuhamya batubwire urugendo abacu bagenze bajya kwicwa.”

Col. (Rtd) Dr. Ben Karenzi umwe mu batanze ikiganiro
Amashami yasomye amazina y’Abatutsi bibukwa bishwe muri Jenoside
Depite Tengera Francisca yifatanyije n’abaturage ba Niboye muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA