Urusaku rw’amasasu n’ibiturika byumvikanye muri Niger hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Diori Hamani kiri mu mujyi wa Niamey nkuko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi.
Amakuru y’abagabye icyo gitero ntaramenyekana ariko ngo byaturitse mu ijoro ryakeye ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mutarama, abaturage babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko batangiye kumva ibisasu saa sita z’ijoro.
Bavuze ko ituze ryagarutse nyuma y’amasaha nk’abiri nyuma y’ibyo biturika ndetse ko ubuyobozi bwabijeje ko ibintu byose bijya ku murongo.
Niger iyobowe na Gen Abdourahamane Tiani, wahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum mu 2023, ndetse aherutse kurahirira kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka itanu nka Perezida w’inzibacyuho muri Werurwe 2025.
Kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere Niger iherereyemo nka Burkina Faso na Mali bimaze igihe bihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’aba-jihadiste wagabye ibitero byahitanye benshi muri ako karere.