Niger: Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri kigo gicumbitsemo iza USA
Amakuru

Niger: Ingabo z’u Burusiya zinjiye muri kigo gicumbitsemo iza USA

KAMALIZA AGNES

May 3, 2024

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Lloyd Austin, yemeje ko ingabo z’u Burusiya zinjiye mu kigo gicumbitsemo abasirikare babo muri Niger.

Amakuru y’ingabo z’u Burusiya ziri ku butaka bwa Niger aje nyuma yuko abayobozi ba Niger bategetse ko Amerika igomba gukura abasirikare bayo bagera ku 1000 muri iki gihugu bitarenze muri Werurwe 2024, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bibitangaza.

Umubano wa Niger na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wajemo agatotsi umwaka ushize nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu ariko mbere byari bibanye neza ndetse bafatanyije kurwanya abitwaje intwaro bahungabanyaga umutekano.

Amakuru avuga ko nubwo izi ngabo z’u Burusiya zasanze iz’Amerika aho zicumbitse zitigeze zivanga ahubwo byatumye habaho kwegerana cyane hagati yazo n’iz’Amerika mu gihe umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi n’ibya gisirikare utifashe neza.

Amerika n’inshuti zayo byategetswe gukura ingabo zabyo mu bihugu bimwe byo muri Afurika byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, kandi uretse Niger ingabo z’Amerika zamaze kuva muri Tchad ndetse u Bufaransa bwirukanywe muri Mali na Burkina Faso.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA