Benshi mu bakunzi ba filime zikinirwa muri Nigeria bazi abakinnyi benshi batandukanye bo muri icyo gihugu, kubera uburyo kimaze kwigaragaza mu ruhando rwa sinema by’umwihariko muri Afurika.
Iyi nkuru irakwereka abakinnyi batanu batangiye bakina ari abana bakagera ubwo bakuze bagakina nk’abantu bakuru.
Benshi mu bo ni bakinnyi ba filime batangiye gukina ari abana, bagakomeza umwuga bikabaviramo kuba abakinnyi beza ndetse b’ibyamamare kugeza n’uyu munsi.
Ku mwanya wa mbere tuhasanga Regina Daniels. Ni umukinnyi, umucuruzi akaba n’umunyamideri, watangiye urugendo rwe rwa sinema afite imyaka irindwi y’amavuko, aho yamenyekenye cyane muri filimi zirimo Marriage of Sorrow, Miracle Child n’izindi yakinnye mu bwana bwe.
Uretse kuba ari umukinnyi ukunzwe muri Nigeria, Regina yanatangiye uyu mwuga ari umwana wagiye abifashwamo na nyina, na we wari usanzwe ari umukinnyi wa filime muri icyo gihugu, kuri ubu akaba ari umwe mu bandika bakanatunganya filime zabo bwite.
Amaze gushyira ahagaragara nyinshi zirimo A litttle Favour, Don’t Give Up, Clash of Spirit n’izindi, akaba ari umubyeyi w’abana babiri.
Kuri ubu Regina afite imyaka 23, akaba amaze kugaragara muri filime zirenga 50 akina ari mukuru.
Ku mwanya wa kabiri tuhasanga Chineye Nnebe. Ni umukinnyi wa filime wakuriye akanazamukira mu ruganda rwa sinema yo muri Nigeria (Nollywood) aho yakinishwaga nk’umwana muri filime zitandukanye, kuko yatangiye urwo rugendo afite imyaka itatu y’amavuko.
Kuri ubu agaragara muri filime akina nk’umuntu mukuru, aho kugeza ubu amaze kugaragara akina nk’umugore utwite, umupfakazi, umukobwa wo mu cyaro, igikomangomakazi, n’indi myitwarire itandukanye ahabwa gukinamo muri filime akina muri iyi minsi.
Azwi cyane muri filime zitandukanye zirimo Love or Money, Not like Love, My Pleasure, Falling for You n’izindi.
Undi ugaragara kuri urwo urutonde ni Ummi Rahab Saleh, umukinnyi wa Nollywood uzwi cyane kuko yatangiye uwo mwuga ari umwana w’imyaka 12 y’amavuko, aho yagaragaye bwa mbere muri filime yakunzwe cyane yitwa Ummi Takwara.
Ummi asigaye ahabwa gukina nk’abantu bakuru (role ) akaba amaze kuba icyamamare mu ruganda rwa sinema muri Nigeria, aho amaze gukorana n’abakinnyi bazwi nka Umar M Shariff, Ali Nuhu, Adam, Lilin Baba n’abandi benshi. Kuri ubu ageze ku rwego rwo kwandika no gutunganya filime ze .
Destiny Etiko ni umukinnyi wa filime umaze kugera ku rwego rushimishije mu ruhando rwa sinema mu gihugu cya Nigeria, yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye, bituma arushaho kumenyekana.
Imikorere ye no guhanga kwe byashimishije abakunzi ba filime benshi harimo n’abazitunganya.
Uyu mukinnyi yatangiye gukina amafilime nk’umukinnyi w’umwana, akomeza uwo mwuga kugeza ubwo yabaye ikirangirire, akaba yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa Twin Brothers, aho yakinaga ari umwana hamwe na Osita Iheme, Hanks Anuku na Sam Loco-Efe uherutse kwitaba Imana.
Nta wakora urutonde rw’abakinnyi ba filime bamaze kuba ibyamamare ngo yobagirwe Sharon Ezeamaka.
Ni umukinnyi w’umuhanga wagiye uva mu nshingano z’abana (Role) agakina nk’abantu bakuru muri filime.
Sharon yinjiye muri Nollywood mu mwaka wa 1997 atangira gukina afite imyaka 5, yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa Narrow Escape aho yagaragaye ari kumwe n’igihangange cya Nollywood, Pete Edochie.
Uyu munsi, Sharon yarakuze kandi umwuga wo gukina Filime wamuhinduye icyamamare, aho benshi bamumenye bakanamukunda mu zirimo Shuga na The Johnsons.
Nitwa ABAKUNDANYE mercine
May 12, 2025 at 8:46 pmNange nsha gucyina ama film nizonzozi zange