Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe abarenga 160 banatwika inzu
Mu Mahanga

Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe abarenga 160 banatwika inzu

KAMALIZA AGNES

February 4, 2026

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari ab’imitwe y’iterabwoba bishe abantu 162, banatwika inzu zirimo n’amaduka mu gitero cyagabwe mu mudugudu wa Woro, uri muri Leta ya Kwara mu Burengerazuba bwa Nigeria.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wemeje ko abo bagizi ba nabi bagabye icyo gitero mu ijoro ryo ku wa 03 Gashyantare 2026, banarashe abaturage ubwo bageragezaga guhungira mu mashyamba ndetse banasiga batwitse Ingoro y’Umwami gakondo wo muri ako gace.

Ubuyobozi bwo muri iyo Ntara bwatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera kuko hari imibiri y’abantu itaraboneka irimo n’uw’uwo Mwami.

Guverineri wa Leta ya Kwara, AbdulRahman AbdulRazaq yamaganye icyo gitero, avuga ko ari igikorwa cy’ubugwari kigaragaza ibikorwa by’ubugome by’imitwe yitwaje intwaro mu duce tumwe na tumwe.

Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Abjihadiste uri mu majyaruguru ashyira u Burasirazuba no mu Burengerazuba, ndetse n’imvururu zishingiye ku moko mu Ntara zitandukanye.

Iki gitero ni cyo kiguyemo abantu benshi kuva uyu mwaka watangira ariko no mu myaka yashize ubujura bukoresheje intwaro n’ibitero mu baturage bo mu bice by’ibyaro byariyongereye.

Ibyo bitero byagabwe ahanini mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba no mu Majyaruguru ya Nigeria, aho imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero byanashimutiwemo abanyeshuri ndetse amatungo n’ibintu by’abaturage birasahurwa.

Abantu bitwaje intwaro bishe abarenga 160 muri Nigeria baranabatwikira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA