Nigeria: Abanyeshuri 303 n’abarimu 12 bashimuswe 
Mu Mahanga

Nigeria: Abanyeshuri 303 n’abarimu 12 bashimuswe 

KAMALIZA AGNES

November 23, 2025

Abanyeshuri 303 n’abarimu 12  byemejwe ko ari bo bashimutiwe ku Ishuri ry’Abihayimana Gatolikq ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), mu gitero bagabweho n’imitwe yitwaje intwaro nkuko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Abakirisitu muri Nigeria (CAN).

Icyo gitero cyagabwe ku wa 21 Ugushyingo 2025, kuri icyo kigo giherereye muri Leta ya Niger ariko kugeza ubu nta mutwe numwe urigamba iby’ubwo bugizi bwa nabi.

Imibare yari yatangajwe ku wa 22 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibarura yerekanaga ko abana 215 ari bo bashimuswe ariko itangazo rya Nyiricyubahiro Bulus Dauwa Yohanna, Umuyobozi wa CAN muri Leta ya Niger yahamije ko abana barenga 300 n’abarimu 12.

Urwo rugomo rubaye nyuma y’iminsi mike abandi bakobwa 25 bashimutiwe ku ishuri riri mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Kebbi.

Nubwo nta mutwe numwe urigamba iby’ibyo bitero ariko inzego z’umutekano zijeje ko ziri gukurikirana ibyo bibazo kugira ngo barokore ubuzima bw’abo bana.

Nyuma y’ibyo bikorwa b’imitwe y’iterabwoba byatumye Perezida wa Nigeria Bola Tinubu afata icyemezo cyo guhagarika uruzinduko aho yagombaga kwitabira inama ya y’ibihugu bikize ku Isi G20 iri kubera  muri Afurika y’Epfo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  ku 22 Ugushyingo mu butumwa byanyujije ku rubuga rwa X byatangaje ko iyo nama iri bwitabirwe na Visi Perezida, Kashim Shettima.

Ibi bikorwa byo gushimuta abanyeshuri no kugaba ibitero ku rusengero bibaye hashize ibyumweru bike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, atangaje ko ibyo bitero biri kwibasira Abakirisitu kandi ko yiteguye gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa gisirikare.

Icyakoze ibyo byamaganiwe kure na Nigeria ivuga ko imitwe yitwaje intwaro itarobanura kuko hari n’Abayisilamu bashimutwa ndetse n’abandi bakagirirwa nabi.

Aho abanyeshuri bashimuswe bararaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA