Abantu barenga 40 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba mu Ntara ya Sokoto muri Nigeria nkuko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutabazi (NEMA).
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ubwo bwato bwakoze impanuka ku wa 17 Kanama, bwari butwaye abagenzi barenga 50 berekezaga mu isoko rya Goronyo.
Umuyobozi wa NEMA Zubaidar Umar, yatangaje ko abantu 10 barokowe iyo mpanuka kandi ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bigikomeje.
Ikinyamakuru ‘The Punch’ cyo muri Nigeria cyatangaje ko abayobozi b’Inzego z’ibanze z’ahabereye iyo mpanuka bavuze ko ishobora kuba yatewe no kuba ubwato bwatwaye abarengeje ubushobozi bwabwo.
Hakunze kuba impanuka z’ubwato muri utwo duce ndetse mu no kwezi gushize abantu 13 barapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagera ku 100 burohamye mu Ntara ya Niger.
Ni mu gihe no muri Kanama 2024, mu Ntara ya Sokoto nabwo abahinzi 16 bapfuye barohamye ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye mu mirima yabo.