Nigeria: Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu 37
Mu Mahanga

Nigeria: Abarwanyi ba Boko Haram bishe abantu 37

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 4, 2024

Abakekwaho kuba abarwanyi biyitirira idini ya Islam b’umutwe wa Boko Haram abantu 37, batwika n’amaduka aherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria mu gace ka Yobe.

Aba barwanyi baje barasa amasasu menshi ku isoko batwika amaduka n’izindi nzu nyishi bituma benshi bahasiga ubuzima.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko abaturage bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari abantu babuze kandi abarwanyi ngo baracyihishe mu bihuru.

Kuri uyu wa 04 Nzeri, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byo byatangaje ko iki gitero cyagabwe ku Cyumweru nyuma ya saa sita i Yobe, imwe muri Leta eshatu zibasiwe n’imitwe y’inyeshyamaba aho zihamze imyaka 15.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyanijeriya barishwe abandi barenga miliyoni 2 bavanwa mu byabo n’intambara.

Imitwe yitwaje intwaro yashinze ibirindiro ndetse ikorana bya hafi n’agatsiko k’abagizi ba nabi bazwi ku izina ry’ “amabandi”, bagaba ibitero mu midugudu, bakica , bagashimuta abaturage, kandi bagatwika n’amazu nyuma yo kubasahura.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA