Umuvugizi w’imiryango y’abashimutiwe abana yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri 286, n’abakozi bo muri iryo shuri basabye miliyari y’ama Naira (796.717.81 RWF) kugira ngo barekurwe cyangwa bakabica.
Aba bashimuswe ku wa 7 Werurwe mu Mujyi wa Kuriga wo mu Ntara ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.
Jubril Aminu, Umuvugizi w’imiryango y’abashimuswe, yatangaje ko ku wa Kabiri yakiriye telefone y’abafashe abo bana basaba guhabwa miliyari y’ama Naira kugira ngo bose barekurwe.
Yakomeje avuga ko batanze iminsi 20 ntarengwa bavuga ko nishira batarahabwa ayo mafaranga bazica abanyeshuri bose n’abarimu babo.
Gusa Samuel Aruwan, Komiseri ushinzwe Umutekano muri Kaduna, ntiyahise atangaza ayo mafaranga azatangwa.
Perezida wa Nigeria, Tanibu Bola, yatangaje ko nta kiguzi na kimwe kizatangwa ngo harekurwe abagera kuri 300 bashimuswe barimo n’abanyeshuri bo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Kaduna.
Minisitiri w’Itangazamakuru, Mohammed Idris, ejo ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko Perezida Tinubu Bola yashimangiye ko inzego z’umutekano zikwiye gukora akazi kazo zikabohoza abashimuswe.
Uyu mubare ni wo munini w’abantu bashimuswe muri iki gihugu kuva mu 2021.