Amabandi yitwaje untwaro yari kuri moto yishe akase amajosi abaturage 46 bo mu Midugudu itatu yo mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Niger, batwika imzu na sitasiyo ya Polisi ndetse bashimuta n’abandi bataramenyekana umubare.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko abo bagizi ba nabi bagabye ibyo bitero mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2026, kandi byabereye hafi y’ahaherutse kubera ibindi byagabwe n’intagondwa z’Abajihaditse byahitanye abarenga 100.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Niger, Wasiu Abiodun, yabwiye AFP ko hari inzu zatwitswe kandi umubare w’abashimuswe utaramenyekana nubwo abatuye muri iyo Midugudu bahamya ko abashimuswe benshi ari ab’igitsina gore.
Ibitero by’ubugizi bwa nabi bimaze imyaka muri Nigeria ariko raporo zigaragaza ko bikomeje kwiyongera mu bice by’u Burengeurazuba no mu gihugu rwagati.
AFP yatangaje ko abo bagizi ba nabi bari kuri moto 41 kandi buri imwe yari itwaye abarenga babiri.
Mu mpera z’umwaka ushize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye kwivanga mu bibazo by’umutekano muke muri Nigeria ndetse nyuma yaje kugaba ibitero bugamije guhiga abarwanyi b’Abajihaditse.
Perezida Trump yavuze ko ubwicanyi buri gukorwa muri icyo gihugu buri kwibasira Abakirisitu, ahamya ko hazabaho ibitero bikomeye iyo mitwe nikomeza ubwo bugizi bwa nabi.
