Nigeria igiye kwigira ku Rwanda guca amasashi na pulasitiki
Politiki

Nigeria igiye kwigira ku Rwanda guca amasashi na pulasitiki

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 21, 2025

Igihugu cya Nigeria yatangaje ubushake bwo kwigira ku ntsinzi y’u Rwanda muri gahunda yo guca amasashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Byakomojweho mu biganiro Ambasaderi w’u Rwanda Christophe Bazivamo yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Nigeria gishinzwe kwimakaza Ubuziranenge n’Amabwiriza arebana n’Ibidukikije (NESREA), Dr. Innocent Barikor kuri uyu wa Kabiri.

Umuyobozi wa NESREA Dr. Innocent Barikor, avuga ko urwanda rwagaragaje impinduka zikomeye mu kubungabunga ibidukikije no kwimakaza isuku gmu myaka 16 ishize, ubwo rwafataga icyemezo cyo guca burundu amasashi.

Dr. Barikor yavuze ko NESREA yagaragaje ubushake bwo kwigira ku bunararibonye ndetse n’amateka meza u Rwanda rumaze kubaka mu guca amasashi no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza mu kugaragaza intsinzi iva ku guhangana n’ingaruka ziterwa n’imyanda y’amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki.

Yahamije ko bagamije gukorana n’urwanda mu gusangira ubunararibonye ndetse no kwigira ku bikorwa by’ingenzi byakozwe mu kubungabunga ibikoresho bya pulasitiki, cyane cyane hanigirwa ku ntambwe ifatika.

Dr. Innocent Barikor yagize ati: “Nigeria ikomeje guharanira kubaka iterambere ry’ubukungu bwisubira kandi NESREA ni yo iri ku ruhembe rw’imbere, bikajyana no guca amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe.”

Barikor yaboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda ukwiyemeza mu guharanira ibiramba mu kubungabunga ibidukikije no guhanga ibishya, by’umwihariko ku nkunga batanga mu kubaka ubushobozi bw’abakozi babo binyuze mu ngendoshuri bakorera mu Rwanda.

Yavuze ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye bw’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi ku birebana no kubungabunga ibidukikije ndetse bikajyana no kubaka imishinga yo kuibungabunga mu buryo burambye.

Ambasaderi Christophe Bazivamo yavuze ko hakiri ingorane mu guhangana n’imyanda ya pulasitiki muri Afurika, ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukorana bya hafi na Nigeria mu gushaka ibisubizo birambye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria Christophe Bazivamo aganira n’Umuyobozi wa NESREA Dr. Innocent Barikor

Yongeyeho ko gukemura ibibazo bishingiye ku bidukikije ari ingenzi cyane kuri buri gihugu kubera ko bidashoboka kugera ku iterambere rirambye mu gihe nta ngamba zifatika zashyiriweho kubungabunga ibidukikije np guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubushake bw’u Rwanda mu gukumira ikoreshwa ry’amasashi n’ibindi bikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe, bushimangirwa n’amategeko yatangiye kubahirizwa mu mwaka wa 2008.

Muri uwo mwaka, Guverinoma y’u Rwanda ni bwo yemeje itegeko N° 57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira gukora amasashi, kuyinjiza mu gihugu, kuyakoresha no kuyacuruza.

Nyuma y’imyaka ine iryo tegeko ritowe, u Rwanda rwashyizeho Ikigega FONERWA gikusanya inkunga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’uburyo buhanye bwo kugera ku iterambere rirambye.

Mu 2019, u Rwanda rwemeje itegeko rivuguruye ryatangije urugendo rwo guhagarika ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe, mu rwego rwo guhangana n’akamenyero ko gukoresha ibyo bikoresho bijugunywa ahantu bose bikaba umutwaro uremereye ku bidukikije.

Iryo tegeko rinashyiraho ibihano biremereye ku bantu bakoresha ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe nk’imiheha, ibikombe, amasahani ibiyiko n’ibindi.

Muri iyi myaka mike ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubyaza imyanda ya Pulasitiki amahirwe y’ishoramari, aho ibigo bimwe na bimwe byatangiye kubona inyungu ziva muri urwo rwego.

Muri ibyo bigo harimo icyitwa COPED, kimwe mu bikusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, amacupa ya Pulasitiki n’ay’ibirahure kikayahinduramo ibikoresho by’ubwubatsi, imyanda ibora kikayitunganyamo ifumbire.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), buvuga ko ikoreshwa rya Pulasitiki ari ikibazo gihangayikishije Isi yose kubera uruhare ibyo bikoresho bigira mu kwangiza ubutaka n’amazi kandi ari byo soko y’ubuzima n’imibereho myiza y’abayituye.

Imwe mu mihanda y’i Lagos igaragaramo ibikoresho bya Pulasitiki byinshi byajugunywe mu mazi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA