Nigeria: Umuhanzi Asake yahishuye icyamuteye kwirengagiza se
Ibyamamare

Nigeria: Umuhanzi Asake yahishuye icyamuteye kwirengagiza se

MUTETERAZINA SHIFAH

March 19, 2026

Umuhanzi wo muri Nigeria Ahmed Ololade Asake, uzwi cyane nka Asake, yatangaje ko se yamurwanyije bikomeye igihe yahitagamo umwuga we wo gukora umuziki bigateza umwuka mubi hagati yabo, bikaba byaramuteye kumwirengagiza ubwo na we yari amukeneye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru, Korty EO ukorera ku rubuga rwa Youtube, ubwo yari abajijwe icyamuteye kwirengagiza umubyeyi we, Asake yavuze ko umubano we na se wajemo agatotsi ubwo se yangaga kumushyigikira ku cyemezo cye cyo gukora umuzika.

Yagize ati: “Jye na data twari dufitanye ubucuti bukomeye nkiri muto. Ariko byageze igihe nshaka kuva mu rugo ngo nkore umuziki nkinakora uyu munsi, arabyanga ambwira ati ‘oya.’ Nanjye ndagenda nubwo yari yabyanze, akomeza kurwanya inzozi zanjye, mfata umwanzuro wo kubaho ntamufite ariko nkora ibyo nkunda.”

Muri Werurwe 2025, ni bwo se wa Asake yatangaje ko abayeho ubuzima bubi kandi anarwaye bikomeye kandi umuhungu we nta bufasha na buke amuha cyangwa ngo amwiteho.

Nubwo atigeze yemera kugira icyo abivugaho icyo gihe Asake yemeye ubuhuza yiyunga na se ndetse afata n’inshingano zo kumwitaho amuvuza nk’umubyeyi we.

Nubwo Asake agaragaza ko umubano we na Se wajemo agatotsi buri wese agahitamo kubaho ubuzima bwe atavugana n’undi byari bishingiye kuko atigeze yifuza kumva no gushyigikira inzozi ze ahubwo akamurwanya yivuye inyuma.

Asake yavuye iwabo mu 2018, ubwo yatangiraga umuziki, kubera ko se atari yishimiye umwanzuro we wo kuwukora, akaba yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Asake azwi cyane ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Lonely At The Top’, ‘Why Love’, Remember ‘Amapiano,’ ‘Terminator’ n’izindi nyinshi.

Mu 2025 ni bwo se wa Asake yatangaje ko umuhungu we yamutereranye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA