Nigeria yahamagaye abakinnyi izitabaza ku mukino w’Amavubi
Amakuru

Nigeria yahamagaye abakinnyi izitabaza ku mukino w’Amavubi

SHEMA IVAN

August 23, 2025

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yahamagaye abakinnyi 31 azakuramo abo azifashisha ku mikino Super Eagles izahuramo n’Amavubi y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa Nzeri 2025, amakipe y’ibihugu arakomeza imikino y’umunsi wa karindwi y’amatsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakirwa na Nigeria.

Mu kurushaho kwitegura iyi mikino, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yahamagaye abakinnyi 31, bazakurwamo abo izitabaza ubwo izaba ihanganye n’u Rwanda bisangiye Itsinda C.

Abanyezamu batatu bayobowe na nimero ya mbere Stanley Nwabali muri iyi kipe ukinira Chippa United F.C yo muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo. Abandi ni, Amas Obasogie, Adeleye Adebayo Kayode Bankole na Harcourt Ebenezer

Ba myugariro barimo hahamagawe kapiteni William Ekong, Calvin Bassey, Ola Aina, Bright Osayi-Samuel, Bruno Onyemaechi, Igoh Ogbu, Chidozie Awaziem, Felix Agu na Benjamin Fredericks.

Abakina hagati barimo Alex Iwobi, Frank Onyeka, Alhassan Yusuf, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, Raphael Onyedika na Christantus Uche.

Ba rutahizamu bayobowe na Ademola Lookman, Samuel Chukwueze, Victor Osimhen, Moses Simon, Victor Boniface, Cyriel Dessers, Sadiq Umar, Nathan Tella, Tolu Arokodare, Terem Moffi na Adams Akor.

Ubwo amakipe yombi aheruka guhurira i Kigali, Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 byatsinzwe na Victor Osimhen.

Umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda uzaba tariki ya 6 Nzeri, tariki ya 9 Amavubi azasura Zimbabwe mu gihe Nigeria na yo izaba ihangana na Afurika y’Epfo mu mukino ukurikiraho.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13 ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ni iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.

Nigeria iheruka gutsindira Amavubi i Kigali
Abakinnyi Nigeria izahitamo abo izakoresha ku mukino uzayihuza n’Amavubi harimo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA