Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Niyo Bosco, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2025 mu Murenge Murenge wa Kinyinya nyuma y’uko tariki 27 Ugushyingo 2025 bari batangaje itariki y’ubukwe bwabo batumira abakunzi babo.
Aba bombi basezeranye mu mategeko nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we kuko yayimwambikiye mu birori byabereye muri Hotel iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera tariki 17 Nzeri 2025.
Niyo Bosco agiye gukora ubukwe nyuma y’amezi 7 agize ibyago byo gupfusha se kuko yitabye Imana tariki 23 Mata 2025, ibyo yagaragaje ko ari igihombo gikomeye kuri we.
Biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba tariki 16 Mutarama 2026, bakaba barasabye abakunzi babo kuzabashyigikira.