Niyo David yerakanywe mu Ikipe ya Rivne Veres yo muri Ukraine
Siporo

Niyo David yerakanywe mu Ikipe ya Rivne Veres yo muri Ukraine

SHEMA IVAN

February 23, 2026

Umunyarwanda Niyo David yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine kugira ngo ayikinire, asinya amasezerano y’imyaka itanu.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026 ni bwo iyi kipe,  yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine, yatangaje uyu mukinnyi bidasubirwaho yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo.

Ubutumwa iyo kipe yatanze buragira buti:  “Umukinnyi mushya wa kane wo wa Rivne Veres yabonetse. David Niyo w’imyaka 18 yemeranyije n’ikipe amasezerano y’imyaka itanu.”

Niyo David yari umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka, dore ko yari mu bagenderwaho muri Kiyovu Sports aho yatsinze ibitego bitatu, atanga n’imipira ine ivamo ibindi. Ndetse mu mwaka ushize wa 2025 yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ku nshuro ya mbere.

Uyu mukinnyi ashobora kujya ahebwa umushahara wa miliyoni 2 Frw buri kwezi, azajya yongezwa buri mwaka bitewe n’uko yitwara, ndetse azatangirana n’iyi kipe imikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Ukraine.

Niyo watangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yakiniye iy’abatarengeje imyaka 15, 17 na 20.

Kugeza ku Munsi wa Shampiyona ya Ukraine, Rivne Veres iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 21.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA