Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro, yagarutse muri Rayon Sports asinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo atanzweho miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Seif yari amaze imyaka 5 avuye muri Rayon Sports, ajya muri APR FC, yavuyemo agakinira AS KIGALI na Kiyovu Sports yakiniye umwaka ushize w’imikino wa 2023/24.
Seif yari yageze bwa mbere muri Rayon Sports mu 2015 ari kumwe n’abakinnyi Muhire Kevin, Nshuti Savio, Mugisha Francis “Master” bavuye mu ISONGA Academy.
Niyonzima Olivier Seif abaye umukinnyi wa kane Gikundiro isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wavuye muri Gorilla FC n’Abarundi barimo Ndayishimiye Richard wakiniraga Muhazi United na Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC.