Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yongeye kugaragaza urugwiro afitiye Abanyarwanda aca amarenga yo kubaburira kwirinda gutwara banyoye inzoga.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Abashu, ndabona mushobora kuba mumaze kubyuka n’umuvundo w’ubutumwa bwo ku wa 31 Ukuboza 2025 ugabanutse, nizera ko nta twuma twaraye tubapimye tukabavumbura.”
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo, yakomoje k’utwuma dupima abayobozi b’ibinyabiziga kugira ngo hagenzurwe niba batwara batasinze, mu rwego rwo kuburira abo bayobozi kudatwara basinze.
Impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abatari bake, kuko mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko abantu 9 169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6 525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6 525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite.
Ku rundi ruhande abatwara moto 19 746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55 291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.
Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41 164 zahitanye abantu 2 907.
Nko mu 2022 habayeho impanuka 8 660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9 995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12 189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10 320 zaguyemo abantu 719.
Ku rundi hande, Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yifurije Abanyarwanda umwaka w’ubuzima bwiza, ituze ku mutima n’ibyishimo byinshi.
Ati: “Abo mukunda bose (ubwo nanjye ndimo) Imana y’i Rwanda izababe hafi! Hari abakobwa n’abahungu nabonanye nabo muri ino minsi mikuru turaramukanya biranshimisha cyane!”
