Nkizingabo Fiston yasezeye gukina umupira w’amaguru by’umwuga
Siporo

Nkizingabo Fiston yasezeye gukina umupira w’amaguru by’umwuga

SHEMA IVAN

April 3, 2026

Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports na Mukura VS, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Uyu mugabo yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, aho yavuze ko mu byamushimishije muri urugendo harimo guhagararira Igihugu cye.

Ati: “Mu byanshimishije cyane mu buzima bwanjye, harimo guhagararira Igihugu mu makipe y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Kwambara umwambaro w’Igihugu byari inzozi nasohoje kandi nzahora nibuka.”

Yongeyeho ko nubwo asezeye gukina umupira atawuvuyemo kuko azahora yiteguye gufasha aho yazakenerwa hose. Uyu mukinnyi uri mu bo benshi bahurizagaho ko afite impano idasanzwe mu 2014 yagiye kwiga umupira w’amaguru muri Espagne ahamara imyaka ibiri.

Yavuyeyo yerekeza muri APR FC, akomereza muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri, Kiyovu Sports na Mukura aherukamo.

Nkizingabo Fiston yagiriye ibihe byiza muri APR FC ari na ho yamenyekaniyemo cyane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA