Nkombo: Urubyiruko rwize imyuga rudindizwa no kutagira agakiriro
Ubukungu

Nkombo: Urubyiruko rwize imyuga rudindizwa no kutagira agakiriro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 27, 2025

Urubyiruko rwize imyuga itandukanye rwo mu Murenge wa Nkombo, Akarere ka Rusizi, ruvuga ko rudindizwa no kutagira agakiriro rukoreramo ibinoze, rumwe rugahitamo gukorera mu ngo, ariko rukagira impungenge z’ingaruka rwahahurira na zo.

 Urwo rubyiruko rusaba ko rwahabwa agakiriro, rukabona aho gukorera.

Ufitamahoro Fulgence w’imyaka 30 Imvaho Nshya yasanze abariza mu rugo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Bigoga, yavuze ko abikora nko kubura uko agira kuko abakiliya yakabonye akorera mu gakiriro, si bo abona atahakorera ndetse baba bafite impungenge z’umutekanow’aho bakorera

Ati: “Kubariza aha mu rugo ni ukubura uko ngira, nanga kwicara ngo ubumenyi bwanjye butamfira ubusa. Hano ku Nkombo hari ishuri ry’imyuga (TVET), rinatanga amasomo y’igihe gito, ariko abarangijemo ntibagira aho gukorera.  

Ni mu kirwa, ushaka ibikoresho byiza by’ubwubatsi yagombye kubonera hano arambuka akajya kubishaka i Kamembe ahenzwe.”

Yongeyeho ati: “Bajya kubishaka bahenzwe kandi tuzi kubikora. Ariko kuko babona nta bikoresho bihagije dufite, […] banatekereza ko ushobora guha umusore amafaranga ngo agukorere bugacya yagiye kuko nta koperative cyangwa ishyirahamwe rizwi akorera, bituma tutizerwa.”

Anavuga ko ibikoresho akoresha atari iby’ikoranabuhanga, ari uturanda n’inkero bya gakondo, akagurirwa n’abaciriritse.

Mapendo Egide w’imyaka 30 ubariza akanasudirira iwabo mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Bugarura avuga ko, kuri ibi hiyongeraho umutekano wabo n’uwo mu ngo baba bakorera.

Ati: “Mu ngo umutekano ntuba wizewe 100% nko mu gakiriro. Kubera utuzu duto ntaho kubika ibikoresho haba hahari. Bituma tugura duke duke tuduhenda, icyo uguze uyu munsi ejo ugasanga cyahenze, bigatuma dukorera mu gihombo.”

Anavuga ko iyo mikorere ituma hari akazi babura, nko ku bantu baba bakoresha byinshi ku nyubako z’amashuri n’iz’insengero.

Ukwitegetse Francine wo mu Mudugudu wa Giteme, Akagari ka Bigoga yifuza ko bakubakirwa agakiriro

 Ati: “Umwana wanjye yarangije ayisumbuye mbura amujyana kaminuza. Ari aha kuko n’imyuga yize yabuze aho akorera, mu rugo ntiyabona aho abika ibikoresho. Dufashijwe kubona agakiriro byamufasha agasanga abandi bakungurana ubumenyi.

Abaguzi baganiriye na Imvaho Nshya, na bo bavuze imbogamizi bahura nazo.

Nyirandimubanzi Costasie yagize ati: “Ni ikibazo natwe abaguzi kiduhangayikishije cyane. Kwizera umuntu ukorera mu rugo muri iki gihe ukamuha amafaranga yawe, atari ahantu hazwi, ku buryo ugize ikibazo wabona aho ubariza, bituma twambuka amazi tukigira i Kamembe ndetse tugahendwa.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko akurikije imiterere y’Umurenge wa Nkombo, ibyo urubyiruko ruvuga bifite ishingiro.

Ati: “Ni icyifuzo cyumvikana. Ntitwahashyira agakiriro gahenze cyane, ariko kuba abaharangiza imyuga n’abayirangiza ahandi babona aho bakorera hizewe, hari iby’ibanze bakenera bituma urubyiruko ruhaguma rukahateza imbere n’umutekano wabo n’uw’aho bakorera wizewe, tuzabikora.”

Yavuze ko Nkombo ituwe n’abaturage barenga 20 000.

Kubaka agakiriko ntibyakorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kuko ibyawo byarangiye, akabizeza ko bizasuzumwa mu ngengo y’imari y’utaha.

Bavuga ko ibikorewe mu ngo bitaba bifite ireme nk’ibikorewe mu gakiriro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA