Nkulikiyimfura wayoboraga Akagera Aviation yitabye Imana
Imibereho

Nkulikiyimfura wayoboraga Akagera Aviation yitabye Imana

ZIGAMA THEONESTE

April 13, 2026

Nkulikiyimfura Patrick, wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga serivisi n’amahugurwa ku bijyanye n’indege (Akagera Aviation) yitabye Imana afite imyaka 57. Nk’uko umuryango we wabitangaje, Nkulikiyimfura yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 12 Mata, mu bitaro Bikuru bya Gisirikare (RMH), ari kumwe n’umuryango we ndetse na zimwe mu nshuti ze.

Mbere yo kujya gukorera muri Akagera Aviation, nyakwigendera Nkulikiyimfura yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa (Operations) muri sosiyete ya RwandAir, aho yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’indege mu Rwanda.

Asize abana babiri b’abahungu, Kyle na Zion Nkulikiyimfura, umuryango uvuga ko yabakundaga cyane kandi yabishimiraga. Umuryango watangaje ko igikorwa cyo kumusezeraho kiri kubera iwe mu rugo ruri Kabuga Hillside Estate, i Rusororo, aho inshuti n’abavandimwe bemerewe kujya kumusezeraho.

Nkulikiyimfura yayoboye  Akagera Aviation kuva mu mwaka wa 2012. Mu buyobozi bwe, iyi sosiyete yaragutse mu bijyanye n’indege na serivisi itanga, iba umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta y’u Rwanda, imiryango itari iya Leta, ndetse n’abakiriya bigenga.

Ubuyobozi bwa Akagera Aviation mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, bwatangaje ko Nkulikiyimfura yari umuyobozi w’umuhanga wagiraga icyerekezo, kandi ko ubwitange bwe, ubunyangamugayo n’umurava byagize uruhare runini mu iterambere n’intsinzi by’iyi sosiyete ndetse n’urwego rw’indege mu Rwanda kuva mu 2010.

Bwagize buti: “Ubuyobozi bwe n’ishyaka yagiraga ryo kugera ku rwego rwo hejuru byasize umurage ukomeye mu kigo cyacu, abafatanyabikorwa bacu, ndetse n’umuryango mugari.” Mu mwaka wa 2019, Akagera Aviation yasinyanye amasezerano na Nexus Holding Group Limited, isosiyete yo muri Arabia Saudite itanga amahugurwa mu by’indege, agamije guteza imbere ishami ry’amahugurwa ya Akagera kugira ngo ribe ishuri ryuzuye ry’ibijyanye n’indege.

Mu mwaka wa 2022, Akagera Aviation yakiriye indege ebyiri nshya, imwe ifite moteri ebyiri (DA42-VI) n’indi ifite moteri imwe (DA40 NG Tundra), zigamije kongerera ubushobozi ishuri ryabo ry’indege. Izi ndege zikaba zaratanzwe n’uruganda rwa Diamond Aircraft.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA