Nkundabera na Mwamikazi begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025
Amakuru

Nkundabera na Mwamikazi begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025

SHEMA IVAN

June 29, 2025

Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs na Mwamikazi Djazilla ukinira Ndabaga Women Cycling Team begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2025.

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), nyuma yaho ku wa Gatandatu Nirere Xaverine mu bagore na Niyonkuru Samuel mu bagabo, bombi bakinira Team Amani bahize abandi mu gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye.

Mu ngimbi hatsinze Twagirayezu Didier wa Kayonza Cycling Club mu gihe mu bangavu hatsinze Izabayo Immaculée wa Bugesera Cycling Team.

Abakinnyi barushanwe mu cyiciro cy’abagabo, cy’abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 19 ]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 19).

Ku munsi wa kabiri w’iri siganwa abakinnyi bahagurukiye i Batsinda berekeza Shyorongi-Base-Gicumbi-Rukomo-Nyacyonga-Batsinda ku ntera y’ibilometero 162 ku bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 basiganwe ibilometero 162.

Abagore n’ingimbi basiganwe ku ntera y’ibilometero 126 bahagurukiye i Shyorongi bakomeza umuhanda wa Base – Gicumbi -Nyacyonga-Batsinda.

Ni mu gihe abangavu bahagurukiye i Gicumbi bagasoreza i Batsinda basiganwa kilometero 53,6.

Mu bagabo Nkundabera Eric “Buravan” ukinira Les Amis Sportifs yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare akoresheje amasaha ane, iminota 13 n’amasegonda 48, yakurikiwe na Ngendahayo Jérémie warushijwe umunota umwe n’amasegonda 40.

Nimu gihe Masengesho Vainqueur wegukanye isiganwa riheruka yasoreje ku mwanya wa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda 41.

Mu bagore, Mwamikazi Djazila ukinira Ndabaga Women Cycling yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ahigitse Ingabire Diane ufite eshatu zikurikiranya kuri Sprint aho bombi bakoresheje amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 25 mu gihe uwa gatatu yabaye Nirere Xaverine warushijwe amasegonda atanu.

Mu ngimbi Ntirenganya Moïse ukinira Les Amis Sportifs ni we wegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare akoresheje amasaha atatu n’amasegonda atatu, yakurikiwe na Twagirayezu Dider wa Kayonza Cycling Team arusha isegonda rimwe mu gihe Nkurikiyinka Jackson wa Nyabihu Cycling Team warushijwe amasegonda abiri n’uwa mbere.

Mu bangavu hatsinze Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team akoresheje isaha imwe, iminota 23 n’amasegonda 45 yakurikiwe na Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature arusha amasegonda atatu mu gihe Ahishakiye Claudine wa Bugesera Cycling Team yarushijwe amasegonda 11 n’uwa mbere.

Umwaka ushize wa 2024, Shampiyona y’igihugu yegukanywe na Masengesho Vainqueur mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.

Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs, wasize bagenzi be habura ibilometero 80 ni we wegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu bagabo
Isiganwa ry’abagabo ryahagurukiye i Batsinda
Shampiyona y’u Rwanda yakiniwe mu Karere ka Gicumbi, Nyarugenge na Gasabo
Mwamikazi Jazilla wa Ndabaga Women Cycling Team yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu bagore, atanze Ingabire Diane wa Canyon-SRAM Generation gukoza ipine ku murongo
Mwamikazi Djazila na bagenzi be bageze i Batsinda mbere

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA