Nsengimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke atangaza ko yahoze abaho mu buzima bugoye, ariko aho aherewe ingurube n’umushinga PRISM ubuzima bwe bwahindutse.
Ati: “Ibibazo byari binyugarije ni uguhinga ngura fumbire naho aho PRISM ituzaniye amatungo imibereho yabaye myiza. Mbere mu rugo byari bimeze nabi cyane, ni ukuvuga ko tut abaga tumeranye neza, umugore ashimishwa no kuba mu rugo hari itungo. Kuva aho PRISM yaduhereye itungo (ingurube), ubu ni amahoro mu rugo.”
Yongeyeho ati: “Ingurube bayimpaye muri Gicurasi 2023, ibwagura ibibwana 10, nditura ibindi ndabigurisha mvanamo ibihumbi 400 000, nguramo inka asigaye ibihumbi 50 nguramo ihene ibyara utwana tubiri.
Ubwa 2 ya ngurube yabyaye 8, ubwo inshingano zanjye, ndashaka kureba abari hasi yanjye nzabaziturire nabo bazave mu bukene batere imbere.”
Nsengimana yavuze ko amatungo yahawe yamufashije kwikura mu bukene.
Ati: “Mpereye ku matumngo nahawe, haje impinduka, nabonye ifumbire inshoboza kweza, mbona ibyo kurya no kunywa, kwambara, abana bariga sinabura amafaranga y’ishuri, nishuyura ayo kugaburira abana ku ishuri, nishyura mituweli ku gihe.”
Ibindi avuga yagejejweho n’ubworozi bw’ingurube, ni ukuba yarashoboye gutunga telephone igezweho.
Ati: “Telefoni dufite itsinda tuzigamamo, uragenda ukaguza ngo itsinda ritere imbere, nari mfite agatelefone gato, ariko ubu Smart phone imfasha gukurikira amasomo neza.”
Avuga kandi ko inyungu ayikesha itsinda rya PRISM kubera kwizigama, akaba yarashoboye kwagura inzu ye, anayishyiramo umuriro
Ati: “Nagujijemo 400 000, abafundi mbishyura mu y’itsinda. Nongereye ibyumba inzu yari nto, n’ubu ndashaka ko ingurube nizikura nzazigurisha nongere nongereho icyumba bana bazajya baryamamo.
Gushyiramo umuriro nagujije muri Sacco ibihumbi ijana, icyo gihe nishyuye 56 000, asigaye nyakoresha mu gushyiramo umuriro.”
Akomeza ashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu kubera Imiboborere myiza yatumye ava mu bukene. Yizeza ko atazahwema kugira uruhare mu gutuma na bagenzi be bakiri mu bukene babuvamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashinya Nkurunziza Jean Bosco, yavuze ko Umurenge wari ufite urugamba rwo gukura abaturage mu bukene, umushinga PRISM ukaba warabaye igisubizo, kuko binyuze mu bworozi, abaturage biteje imbere.
Yagize ati: “Muri rusange , mu 2022 twari dufite urugamba rwo gukura abaturage mu bukene, ariko aho umushinga PRISM uziye ukabaha amatungo, iyo urebye ubona imibereho yabo yarahise ihinduka, kuko ku nshuroi ya mbere bahawe inkoko barazorora, bahereza bagenzi babo, igihe kiragera barongera baritura, bahabwa ingurube, n’ubundi bagenda baha bagenzi babo, bikaba bisobanura ikimenyetsi cy’imibereho myiza bitewe nuko uwahawe iryo tungo ryamuteje imbere kuko agira ubushobozi bwo kwiteza imbere akishyura ubwisungane mu kwivuza, akabasha no gukemura ibibazo by’ifunguro ry’abana ku ishuri.
Yongeyeho ko imiberegho y’abaturage yahindutse kuko bari mu matsinda, mu bimina bakagurizanya, ukabona imibanire yabo ni myiza, ubona baratangiye gucya.
Gitifu yasabye abaturage gufata neza inkunga baba bahawe, bakayicunga neza, bagakomeza kwitura no gukomeza kwikura mu bukene bubaka igihugu gikomeye.
PRISM ifasha cyane cyane abari mu miryango ifite ubushobozi buke, bikaba biteganyijwe ko uzagera ku miryango 26 355 binyuze mu kuyoroza amatungo magufi arimo inkoko, ihene, ingurube n’intama.
Ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).