Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001 yitabye Imana
Imyidagaduro

Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001 yitabye Imana

Imvaho Nshya

July 7, 2025

Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025.

Nsengiyumva ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare, dore ko kuva yatangira kuwukina, menshi mu masiganwa yaberaga mu Rwanda yayitabiraga.

Uyu ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mu myaka yo hambere, dore ko ubwo yari afite imyaka 27 mu 1979, ari bwo yinjiye muri uyu mukino.

Abazi nyakwingendera bavuga ko yajyaga atwara igare mu misozi ya Ndiza ndetse akagera no mu Mujyi wa Muhanga anyuze i Sovu, Rugendabari mu rwego rwo gukora siporo.

Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001 yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi

TANGA IGITECYEREZO

  • Seventy
    July 7, 2025 at 4:40 pm Musubize

    Twihanganishije Abo Mumuryangowe Ahobarihose Bakomeze Kwihangana . Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .

  • Jean damour
    July 9, 2025 at 1:54 pm Musubize

    Rip kbc twarahuraga Ari muri sport pe Kandi yarumuntu ugirubuntu Imana Imwakire mubayo

  • Aaron
    July 10, 2025 at 3:33 pm Musubize

    Yubahaga Abantu ni Mana

    Imana imwakire mubayo.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA