Nshuti na Abeddy bitwaye neza mu Banyarwanda bakina hanze mu mpera z’icyumweru
Siporo

Nshuti na Abeddy bitwaye neza mu Banyarwanda bakina hanze mu mpera z’icyumweru

SHEMA IVAN

August 11, 2025

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yaratangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda barimo Nshuti Innocent ukinira ES Zariz bafashije amakipe yabo kugira itangiriro nziza.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu bitwaye mu mpera z’icyumweru tuvuyemo, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Mugisha Bonheur uherutse kwerekeza muri Al Masry yo mu Misiri avuye Stade Tunisien yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 74 mu mukino wa mbere wa shampiyon warangiye ikipe ye itsinze Al-lttihad ibitego 3-1.

Standard de Liège ikinamo Hakim Sahabo yakinnye umukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi, batsinda KRC Genk ibitego 2-1. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yari ku ntebe y’abasimbura.

Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo muri iyo shampiyona, yatsinze umukino wa mbere kuva yazamuka batsinda RC Sporting Charleroi igitego 1-0, uyu mukinnyi w’Amavubi ntiyakinnye uyu mukino kubera imvune yagize mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Mu gihugu cya Tunisia, Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Beja ntiyatangiye neza shampiyona kuko batsinzwe na Ben Guerdane ibitego 2-0. Uyu mukinnyi ukina asatira yakinnye umukino wose.

Rutahizamu Nshuti Innnocent uherutse kwerekeza muri ES Zarzis yo muri iyi shampiyona, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 61 atanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Moumen Rahmani ku munota wa 67 bituma batsinda CS Sfaxien ibitego 2-1.  

Rutahizamu Biramahire Abeddy uherutse kwerekeza muri ES Setif yo muri Algeria yatsinze ibitego bitatu muri bine ikipe ye yastsinzemo Shelf Fc ibitego 4-3.

Nyuma yo gusezererwa mu majonjora yo gushaka itike ya UEFA Conference League, Zira FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, iri gukora imyitozo itegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira ku wa 15 Kanama 2025.

Rhode Island mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea yanganyije na Loudoun ubusa ku busa, iba iya munani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, nyuma yo gukira imvune yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba AEL Limassol bari ku mukino wa gishuti wabahuje na Paralimni bakanganya igitego 1-1, gusa ntiyahabwa umwanya wo kujya mu kibuga.

Manzi Thierry ukinira Al Ahly Tripoli yafatanyije n’ikipe ye kunyagira Al-Ittihad ibitego 4-1 iba iya mbere. Ni mu mukino wa gatatu mu ya kamarampaka izagena ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Libya. Bizimana Djihad bakinana ntiyakinnye uyu mukino.

Umunyezamu Maxime Wensens yabanje mu kibuga mu mukino wa gishuti ikipe ye ya Thes Sport ikina mu cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi, yatsinzwemo na Eendracht Termien igitego 1-0. Ni umukino wagaragayemo Mateso Cedric na we ufite inkomoko mu Rwanda.

IK Oddevold yo mu cyiciro cya kabiri muri Suède ikinamo York Rafael yanganyije na Orgryte 0-0, uba umukino wa kane itakaje yikurikiranya muri Shampiyona.

Al Ahli SC ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Libya hakamenyekana iyegukana igikombe.

Ni umukino waranzwe n’ibibazo byinshi kuko Al Hilal yanze gukina uyu mukino wari kubera mu Butaliyani ku kibuga cya Cita de Meda Stadium ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, bitewe n’uko nta VAR ihari na camera zituma abo muri Libya bakurikirana umukino.

Nyuma yo gutabyishimira Al Ahli Tripoli yahise yandika ubutumwa ivuga ko ibiri kuba byose ari inzitwazo kuri iyi kipe bahanganye, ndetse yifuza ko yaterwa mpaga kuko bidahesha isura nziza umupira w’amaguru wa Libya.

Abakinnyi bose bakina hanze bafite akazi katoroshye ko kurushaho kwitwara neza kugira ngo barusheho kureshya Adel Amrouche watangiye kureba abo azahamagara bakamufasha mu mikino ibiri irimo uwa Nigeria tariki ya 6 n’uwa Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025.

Mugisha Bonheur yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 67
Manzi Thierry na bagenzi be muri Al Ahly Tripoli ntibakinnye umukino wa Al Hilal Benghazi
Rafael York yitegura gutera koruneri
Biramahire Abeddy yastinze ibitego bitatu mu mukino wa mbere yakiniye ES Setif

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA