Nta mpungenge n’igihombo iyo wafashe ubwishingizi- MINAGRI
Ubukungu

Nta mpungenge n’igihombo iyo wafashe ubwishingizi- MINAGRI

NYIRANEZA JUDITH

August 27, 2024

Leta yashyizeho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, ibyo bigatuma abahinzi bakorana ubuhinzi n’ubworozi icyizere ko batazahomba, kuko ibihingwa n’amatungo biba byishingiwe.

Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ifite nkunganire ya Leta ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi, yatangiye muri Mata 2019.

Museruka Joseph, Umuyobozi wa Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yavuze ko muri iyo gahunda ibihingwa ndetse n’amatungo biba biri mu bwishingizi, ari bumwe muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bitanga icyizere no kwirinda icgihombo.

Yagaragaje uburyo iyo gahunda ifasha abahinzi n’aborozi n’ibyagiye bikorwa mu bwishingizi.

Yagize ati: “Guhera mu 2013- 2023 hishingiwe ibihingwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 30, amatungo 10 471. Imyuzure yabaye muri Gicurasi 2023 ibyangiritse byose byatwaye miliyoni 222 Leta ikora uko ishoboye ibarwanaho.

Umuhinzi n’umworozi washyize mu bwishingizi ibikorwa bye bimuha icyizere cyo kudahomba, nta mpungenge aba afite.”

Umuturage na we agomba kuba afite uruhare rwe, itungo rye ryishingiwe. Gutegura igihembwe cy’ihinga harimo ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bugomba kugera kuri 30%, ubuso buhujwe nibura 30% bukaba buri mu bwishingizi.”

Yakomeje asobanura ko muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) ubu biteganyijwe ko inguzanyo yava kuri 6% ikagera ku 10,4%.

Buseruka kandi yagaragaje ibihingwa byishingirwa harimo umuceri, ibigori, ibirayi, imiteja, ibishyimbo, imyumbati, soya biri muri gahunda ya Tekana Muhinzi– Mworozi irishingiwe.

Ubwishingizi ku matungo harimo inka z’umukamo, ibimasa, inkoko, ingurube, Leta yishingira umuhinzi n’umworozi ku kigero cya 40%.

Perezida wa Koperative Ubumwe Gatsibo mu buhinzi bw’umuceri Murerangoma Jean Paul, yo mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi biha umuhinzi icyizere cyo gukorana umurava.

Yagize ati: “Ibyiza byo gufata ubwishingizi, mbere na mbere umuhinzi aba afite icyizere ku bigo by’ubwishingizi ugiye gukorana na cyo, kuko akorana imbaraga mu byo akora kuko aba yizeye ko ibyo akora bifite icyerekezo, imbarutso yo gukora aba afite icyizere ahabwa n’ubwishingizi, ari umushoramari, ari kuri banki.

Mbere y’ubwishingizi ku bahinzi byari bigoye guhabwa inguzanyo muri banki kuko yafatwaga nk’utazagera ku ntego, ariko ubu nta banki itamwakira.”

Uwavuze ahagarariye ikigo cy’ubwishingizi, yasobanuye ko kujya mu bwishingizi bisaba ko bufatwa mu gutegura igihembwe cy’ihinga, ni mbere y’uko utegura ibikorwa byose kuva utangiye gutegura ubutaka kugeza igihe umuhinzi azasarurira.

Ku ruhande rw’ibigo by’ubwishingizi umuhinzi cyangwa umworozi wagize ikibazo, aba agomba kubimenyesha Ikigo cy’ubwishingizi, akoresheje telefone ye bwite bitarenze iminsi yagenwe (iminsi 13 kandi nacyo kikakumenyesha ko cyakiriye ikibazo cyawe mu minsi 14).

Mu buhinzi, ibihingwa byishingirwa muri Tekana Muhinzi- Mworozi, hafi 80% mu bahinzi b’umuceri bari mu bwishingizi kandi abamaze gushumbushwa ku bigori hamaze kwishyurwa miliyoni 337, ibishyimbo bigeze kuri miliyoni 1 563 ku birayi hamaze gushumbushwa agera muri miliyoni 289.

MINAGRI itangaza ko mu buhinzi hejuru ya 99% bishyurwa neza kandi ku gihe kandi kumenya ibijyanye n’ubwishingizi byegereye abaturage mu nzego z’ibanze ndetse bagana ba agoronome na ba veterineri.

Ikindi abantu bafite ubuso buto hashobora guhuzwa, ubuso bwabo bakageza kuri hegitari bagashobora kwishingirwa, bishyira hamwe bagakora itsinda si ngombwa ko baba banegeranye, agoronone abashishikariza guhuza ubuso buto buto, hari n’aho byatangiye gukorwa nko muri Rutsiro, Nyabihu n’ahandi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA