Nta muganda uteganyijwe usoza ukwezi kwa Kamena
Ubukungu

Nta muganda uteganyijwe usoza ukwezi kwa Kamena

NYIRANEZA JUDITH

June 28, 2024

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta muganda uteganyijwe usoza ukwezi kwa Kamena 2024.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Gakire Bob, rivuga ko iyo Minisiteri imenyesha Abanyarwanda bose ko umuganda rusange wari uteganyijwe ku itariki ya 29 Kamena 2024 utakibaye nk’uko ubusanzwe ku wa Gatandatu wa Nyuma w’ukwezi aba ari umuhanda.

Ni mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeze kwitegura igikorwa cy’amatora biyimura cyangwa bikosoza kuri lisite y’itora, bafata irangamuntu ku batazifite ndetse no kwita ku isuku.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu iranashishikariza abaturage bose bagejeje igihe cyo gutora kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA